Imikino

Ubwongereza: Thierry Henry agiye gutoza ikipe ya Aston Villa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu y’U Bufaransa Thierry Henry ashobora kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Aston Villa yo mu cyiciro cya Kabiri muri shampiyona y’U Bwongereza agasimbura uwari umutoza wayo Steve Bruce ushobora gusezererwa n’iyi kipe bitewe n’umusaruro utarabaye mwiza yagaragaje mu mwaka ushize w’imikino wa 2017-2018.

Nkuko bimwe mu binyamakuru bikorera mu Bwongereza byabyanditse, uyu mufaransa yamaze kumvikana na Aston Villa kuba yayibera umutoza dore ko imikino yo mu Cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’U Bwongereza izwi nka English Football League Championship igomba gutangira ku itariki ya 3 Kanama 2018 aha iyi kipe isanzwe ifitwe na Steve Bruce ikazatangira ikina na Hull City.

Ibyo kuba Steve Bruce atagumana inshingano zo gutoza Aston Villa byashyizwe hanze n’abayobozi ndetse bakaba na banyiri iyi kipe Nassef Sawiris ndetse na Wes Edens bifuje ko uyu mugabo yatandukana nabo bitewe nuko ngo nta musaruro yahaye iyi kipe by’umwihariko mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 kubera ko yashoje uyu mwaka ari ku mwanya wa kane bikamunanira kuba yaza mu makipe azakina shampiyona yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza mu mwaka wa 2018-2019.

Thierry Daniel Henry w’imyaka 40 y’amavuko kuri ubu abarizwa mu ikipe y’igihugu y’U Bubiligi aho afite imirimo y’umutoza wungirije aho we n’umutoza mukuru Roberto Martinez bafashije iyi kipe y’igihugu y’Ububiligi bageze muri 1/2 cy’igikombe cy’isi cyaberaga mu gihugu cy’U Burusiya.

Henry wanyuze mu ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’U Bwongereza nk’umukinnyi dore ko yahakinnye imikino 254 atsinda ibitego 174 mu gihe kingana n’imyaka 8 ari I Emirates aho yavuye yerekeza mu ikipe ya FC Barcelona yo muri Esipanye, mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Thierry yakinnye imikino 123 atsinda ibitego 51 mu gihe cy’imyaka 13 yakiniye iyi kipe y’igihugu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!