Imikino

U Bwongereza: Frank Lampard yagizwe umutoza mukuru wa Derby County

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Uwahoze ari kapiteni w’ ikipe ya Chelsea yo mu bwongereza Frank Lampard ni we wagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Derby County yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’ubwongereza.

Kuwa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018 ni bwo Frank Lampard yatangaje ko ari mu biganiro n’ikipe ya Derby county bikaba byararangiye ndetse ngo bigenda neza bituma afata umwanzuro wo gusinyira iyi kipe .

Frank Lampard akaba yahawe inshingano zo kuzamura iyi kipe mu cyiciro cya mbere kandi akabubakira ikipe ikomeye ahereye ku bakinnyi bakiri bato bari mu irerero ry’iyi kipe, kuko bamwizeyeho ubuhanga.

Frank Lampard atangaza ko kuba nta burambe afite mu mwuga w’ubutoza nta bwoba bimuteye kuko azagerageza kwitwara neza akageza ikipe kuri byinshi.

Frank lampard yamenyekanye cyane mu ikipe ya Chelsea aho yanayibereye kapiteni igihe kirekire.Yayikiniye imikino 429 atsinda ibitego 147, yakiniye kandi ikipe ya Manchester City yo mu bwongereza imikino 32 atsinda ibitego 6 mu mwaka umwe, Lampard yazamukiye mu ikipe ya Westham United hagati y’umwaka 1995 no muw’ 2001, yayikiniye imikino 148 atsinda ibitego 24.

Frank Lampard yasoje gukina umupira w’amaguru mu mwaka wa 2016, akaba yarawusoreje muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ikipe ya New York City, mu mwaka umwe yamaze ayikinira aho yakinnye imikino 29 agatsinda ibitego 15.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza uhereye mu mwaka 1999 kugeza mu mwaka wa 2014 Frank Lampard yakinnye Imikino 106 atsinda ibitego 29.

Frank James Lampard yavutse tariki ya 20 Kamena 1978, avukira Lamford mu mujyi wa Londres mu Bwongereza akina mu kibuga hagati.

Frank Lampard yatangaje ko asezeye umwuga wo gukina umupira w’amaguru tariki ya ya 2 Gashyantare mu mwaka 2017, yirengagije amakipe menshi yamushakaga, ahitamo gusezera avuga ko agiye gukomereza mu mwuga w’ubutoza. Kuva icyo gihe Lampard nta kazi yagiraga gusa kuri ubu akaba yasinye amasezerano y’imyaka itatu azamara atoza ikipe ya Derby County.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano