Imikino

U Bwongereza: Cheikhou Kouyate yaguzwe n’ikipe ya Crystal Palace

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Cheikhou Kouyate, umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu ndetse akaba na kapiteni wa Senegal yamaze kugurwa n’ikipe ya Crystal Palace yo mu bwongereza aho yaje muri iyi kipe n’ubundi avuye mu ikipe ya WestHam nayo yo muri icyo gihugu , uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asinye muri Crystal Palace mu gihe kingana n’imyaka ine iri imbere bivuze ko amasezerano ye azamugeza mu mwaka wa 2022.

Cheikhou Kouyate umaze imyaka ine mu gihugu cy’u Bwongereza dore ko yageze muri iki gihugu mu mwaka wa 2014 aho yaje mu mwaka wa 2014 avuye mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Kortrijk ariko naho akaba yari ahari nk’uwahatijwe n’ikipe ya Anderlecht nayo yo muri icyo gihugu.

Kouyate w’imyaka 28 y’amavuko agiye muri iyi kipe ya Crystal Palace aho aguzwe ari umukinnyi wa kabiri iyi kipe ihaye amasezerano nyuma yaho bari baguze umunyezamu Vicente Guaita wari usanzwe akinira ikipe ya Getafe yo mu gihugu cya Esipanye ndetse kandi kuri iyi kipe ya Palace ikaba ishobora kuba yanatangaza ko yamaze gusinyisha Max Meyer ukomoka mu gihugu cy’ubudage ndetse kuri ubu akaba akinira ikipe ya Shalke 04 nk’uko umutoza Roy Hodgson yamaze kubitangaza.

Mu gihe cy’imyaka ine amaze muri shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza yahakinnye imikino 129 ubwo yari ari mu ikipe ya WestHam United dore ko ariyo kipe yonyine amaze gukinira yo muri icyo gihugu akaba kandi yiyongereye kuri iyi kipe ya Crystal Palce mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Ari kumwe n’ikipe ye ya Westham yavuyemo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 kanama 2018 yayifashije gusoza umwaka w’imikino wa 2017-2018 bari ku mwanya wa 13 mu makipe 20 akina shampiyona y’igihugu y’u Bwongereza mu gihe ikipe ya Crystal Palace yo agiyemo yashoje ku mwanya 11, Cheikhou Kouyate mu iikipe ye y’igihugu ya Senegal kuva mu mwaka wa 2012 akinira iyi kipe amaze gukinamo imikino 42 atsindamo ibitego 2 aha kandi uyu musore yari kumwe n’iyi kipe mu gikombe cy’Isi giheruka kubera mu gihugu cy’U Burusiya.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!