Ubuzima

Ubuzima: Amavuta yo guteka yakoreshejwe inshuro nyinshi ashobora gutera kanseri

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bateka ibyo kurya bikenera amavuta menshi nk’ifiriti bavuga ko hari amavura asaguka iyo ibyo bayatetsemo bihiye gusa ariko ngo ntibayapfusha ubusa dore ko ahenze ariyo mpamvu bakomeza
kuyatekesha ku zindi nshuro ngo zishobora no gusaga eshatu
atarahinduka bitewe n’ingano y’amavuta yasigaye
Ku bakora ubucuruzi bw’ibyo kurya bitetse mu mavuta nk’ifiriti kandi bo banavuga ko hari igihe amavuta ashobora kumara hafi umunsi wose ku muriro agenda asimburanwamo ibyo bayatekamo.

Nubwo ikigo kigihugu cy’ubuziranenge RSB cyo kivugako ntabushakashatsi kirabikoraho impuguke mubijyanye n’imirire n’ubumenyi bw’ibiribwa zo zivuga ko iyo amavuta arengeje amasaha abiri ku muriro atangira kwangirika bigatuma n’ibyo bayatetsemo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu harimo ngo kugira stress,umuvuduko w’amaraso ndetse na kanseri nkuko bishimangirwa na venuste Muhamyankaka impuguke mu by’imirire.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!