Amahanga

USA: Perezida kagame yitabiriye inama ya banki y’isi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME, yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka ubushobozi bw’abaturage barwo mu myaka 23 ishize, ashimangira ko nta gushidikanya ari umusingi w’iterambere n’ubukire buhamye kuko butuma babasha guhanga udushya, gutanga umusaruro no guharanira kwigira.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatanu, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku kubaka ubushobozi bw’abaturage yabereye i Washington DC.

Muri Iyi nama yakiriwe na Banki y’Isi yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo, hagamijwe kugaragaraza uruhare abaturage bafite ubuzima bwiza, ubuhanga ndetse n’ubumenyi bagira mu kubaka ubukungu buhamye kandi butanga umusaruro.

Prezida Paul KAGAME akaba yagaragaje ko mbere ya Jenoside kubaka ubushobozi bw’abaturage bitahabwaga umwanya munini, avuga ko mu myaka 23 ishize aricyo cyashyizwe mu mutima wo kongera kubaka igihugu.

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko uburezi bw’abakobwa n’abagore bwitaweho, umuyoboro mugari wa internet urakwirakwizwa mu gihugu hose kandi abawugeraho bariyongera.

Ibi byiyongeraho uburezi bw’amashuri y’imyuga igendanye n’isoko ry’umurimo, uburezi bw’incuke, kurandura imirire mibi n’ibindi.

Prezida Paul KAGAME yashimiye Banki y’Isi ku bufatanye n’inkunga itanga cyane cyane mu mishinga yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, imirire n’ubuhinzi, avuga ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure rw’iterambere ariko nta kabuza ruzarigeraho.

Iyi nama yatangijwe na Perezida wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim, yanitabiriwe n’Abaminisitiri b’Imari n’Iterambere n’abajyanama babo, abayobozi b’ibigo n’imiryango bishinzwe iterambere, inzego z’abikorera, abagize sosiyete sivile ndetse n’abazakurikira imirimo y’inama bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!