Imyidagaduro

USA: Icyamamare muri sinema George Clooney yahaye inshuti ze 14 miliyoni 1 y’idorari buri umwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ibi n’ibyatangajwe n’umwe mu nshuti ze nawe wahawe kuri ayo madorari witwa Rande Gerber

Ubwo Rande yari mu kiganiro cyitwa “Headliners” yatangaje ko iki gikorwa Clooney yagikoze mu rwego rwo gushimira izo nshuti ze uburyo zamufashije mu buzima kugeza ubwo abaye ikirangirire muri sinema

Yagize ati’’ hari itsinda ry’abagabo twita ‘’The Boys’’ rero George yarampamagaye njye na The Boys atubwira ko itariki 27 Nzeri 2013 igomba kuba itariki tutazibagirwa mu mateka yacyu ‘’ yanatwibukije ko kuri uwo munsi tuzasangira amafunguro y’ijoro akatubwira impamvu.

Akomeza agira ati’’ kuri uwo munsi George yatangiye adushimira ukuntu turi abantu b’agaciro mu buzima bwe ndetse atwibutsa ukuntu akigera mu mujyi wa Los Angeles atagiraga aho aba ko yacumbitse mu ngo za bamwe muri twe ‘’

‘’kuko muri abantu b’agaciro mu buzima bwanjye ndashaka gushimira buri umwe muri mwe, mufungure ibikapu biri imbere yanyu murebe ishimwe nabateganyirije’’.

Rande yavuze ko we na bagenzi be batunguwe cyane ubwo basangaga ari miliyoni 1 y’amadorari yari agenewe buri wese mu bari aho.

George Clooney yakomeje agira ati’’ ndabizi ko twese twanyuze mu buzima bugoranye kandi ndabizi ko hari bamwe muri mwe bakiburimo, ni yo mpanvu mutagomba kongera guhangayikira uko abana banyu baziga cyangwa uko muzishyura amadeni mufite.

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike ikinyamakuru cyitwa Page Six gitangaje ko ubwo George n’umugore we Amal berekezaga mu bwongereza bahaye abagenzi bose bari mu ndege udukoresho umuntu yumviramo amajwi wenyine (Headphones)mu rwego rwo kubagabanyiriza urusaku rwari gutezwa n’impanga zabo, izo headphones zari zinaherekejwe n’agapapuro kariho ubutumwa bugira buti ‘’dusabye imbabazi mbere’’

George Clooney wavukiye mu mujyi wa Kentucky yatangiye kwamamara cyane mu mwaka wa 1994 ubwo yagaragaraga muri filime yitwa ‘’ER’’ muri iyi filime uyu mugabo aba yitwa Dr. Dough Ross iyi filime ni nayo ivugwa ko yamuhinduriye amateka kugeza ubwo abaye umwe mu bantu bubashywe cyane muri Hollywood .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!