Imyidagaduro

USA: Hillary Clinton yatunguranye asoma igitabo kivuga kuri Trump mu bihembo bya Grammys.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bya grammy cyabaye Kuri iki cyumweru Hillary Clinton yagaragaye asoma amwe mu magambo agize igitabo kivuga kuri bumwe mu buzima Trump abayeho mu ngoro ya perezida wa Amerika white house.

Uyu wigeze kwiyamamariza kuyobora Leta zunze bumwe za Amerika ntiyari wenyine muri ayo mashusho dore ko hagaragayemo n’ abandi bantu b’ibyamamare muri muzika nabo basoma amwe mu magambo agize iki gitabo cyitwa "Fire and Fury: Inside the Trump White House," cyanditswe na Michael Wolff
Muri ibyo byamamare harimo Cher, Snoop Dogg, Cardi B, John Legend ndetse na DJ Khaled
Uwari uyoboye iki gikorwa James Corden yatangiye yibutsa abamukurikiye ko iki gikorwa kigamije gushaka umusizi uhiga abandi

Clinton yasomye umwe mu mirongo izwi cyane muri iki gitabo uvuga ukuntu Trump akunda ibiryo byo mu ma restaurant yakira abantu bake (fast food) bitewe n’uko atinya ko ashobora kugaburirwa ibiryo bihumanye.
Uyu murongo ugira uti ‘’ imwe mu mpanvu yamuteraga gukunda kurira muri McDonalds ni ukubera ko yari afite ubwoba bwo kugaburirwa ibiryo bihumanye’’ akomeza agira ati ‘’ibiryo byategurwaga kare kandi nta muntu wamenyaga ko ari buze’’.

Gusa nubwo bimeze bityo ,iki gikorwa nticyavuzweho rumwe kuko nka Ambasaderi wa Amerika mu muryango w’abibumbye Nikki Haley abinyujije kuri twitter yagize ati ‘’ndi umwe mu bakunzi ba grammys ariko kubona abahanzi basoma igitabo: Fire and Fury babyishe rwose’’ haley yakomeje agira ati ‘’mwivanga umuziki n’umwnda hari bamwe muri twe bakunda umuziki utavangiwemo politiki.

Nkuko bitangazwa na publisher Henry Holt & Co ishinzwe kugurisha iki gitabo ‘’Fire and Fury’’ kimaze kugurisha ama copy agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 700. Ku rubuga rwa amazon ni cyo gitabo cyagurishijwe cyane muri uku kwezi kwa Mutarama 2018.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano