Amahanga

UGANDA: Igisirikare cyasabye imbabazi kubera gukubita abanyamakuru.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Igisirikare cya Uganda cyasabye imbabazi nyuma y’amashusho yagaragajwe abasirikare bakubita umunyamakuru wataraga inkuru ku bari mu myigaragambyo bamagana ifungwa ry’umudepite akaba n’umuhanzi w’icyamamare Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine.

BBC ivuga ko uwo munyamakuru atari we wakubiswe gusa kuko ngo hari n’abandi banyamakuru batandukanye bagiye bakubitwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa UPDF, Richard Karemire, yasabye imbabazi abantu bose bababajwe n’ibikorwa bigayitse byakozwe n’abo basirikare.

Yavuze ko banenze imyitwarire itari iya kinyamwuga yaranze abo basirikare bakagera n’aho bakubita abanyamakuru bari mu kazi kabo,ndetse avuga ko bagomba gufungwa. Imyigaragambyo muri Uganda ikomeje gufata indi ntera aho abaturage basaba ifungurwa rya Bobi Wine wafashwe ku wa 13 Kanama 2018.

BBC ivuga ko Bobi Wine wamenyekanye cyane nk’umuririmbyi mbere yuko atorerwa kujya mu nteko ishingamategeko ya Uganda nk’umukandida wigenga, umwaka ushize ni we wayoboye umutwe ukunzwe na besnhi ugizwe n’urubyiruko barwanya Perezida Yoweri Museveni.

Kugeza ubu Bobi wine aracyari mu maboko ya polisi aho biteganyijwe kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kanama 2018 azitaba urukiko rwa gisirikare aho ashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!