Amahanga

UGANDA: Depite Bobi Wine yatawe muri yombi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi Abantu benshi barimo umuhanzi akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko ya Uganda ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe na leta Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi wine.

Abatawe muri yombi bose barakekwaho ibyaha bifitanye isano no kugerageza kwangiza imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Museveni byakozwe kuwa mbere tariki ya 13 Kanama 2018 . uwo munsi ni nabwo umushoferi watwaraga Bob Wine yishwe arashwe n’abantu batamenyekanye.

Abo bantu batawe muri yombi, mu gihe mu mujyi wa Arua kuri uyu wa gatatu aribwo batangiye gutora umudepite wo muri ako gace usimbura Ibrahim Abiriga wishwe arashwe n’abantu batazwi mu kwezi kwa gatandatu 2018.

Amatora yo gusimbura depite Ibrahim Abiriga yitabiriwe n’abantu bake cyane ugereranyije n’abatuye muri ako gace.

Agace ka Arua ku ruhande rumwe gahana imbibi n’igihugu cya Sudan y’epfo ndetse na Repubulika iharanira demokarasi ya kongo ku rundi ruhande.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!