Imikino

Bresil: Umutoza w`ikipe y`igihugu LEONARDO yongerewe amasezerano.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Adenor Leonardo Bacchi uzwi ku izina rya Tite, UmunyaBrezil utoza ikipe y’igihugu ya Brezil izwi ku izina rya La Selesao da Brasilia, yongerewe amasezerano yo kuzatoza iyi kipe kugeza mu mpera z’umwaka wa 2022, ubwo igikombe cy’isi kizabera muri Quatar kizaba kirangiye.

Tite akaba ariwe wari uyoboye ikipe ya Bresil mu mikino y’igikombe cy’isi cyabereye mu gihugu cy’uburusiya, iyi kipe ikaba yaragarukiye mu mikino ya 1/4 ubwo yasezererwaga n’ikipe y’igihugu y’ububiligi ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Nyuma yo gusezererwa kw’ikipe y’igihugu ya Bresil kandi yarahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe, benshi batekereje ko Tite agiye kwirukanwa mu ikipe y’igihugu ya Brezil ariko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Brezil ryamushimiye akazi gakomeye yakoze mu mikino y’igikombe cy’isi banamuhemba kumwongerera amasezerano y’imyaka ine irimbere agiye gutoza iyi kipe.

Tite akaba ahawe urubuga rwo gutegura neza ikipe y’igihugu ya Brezil, ikazitabira imikino y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Quatar ifite ubushobozi bwo kucyegukana.

Tite akaba yarageze mu ikipe y’igihugu ya Bresil mu mwaka wa 2016, aho yasimbuye Dunga wari umaze gukura umusaruro mubi muri Coppa America Centanario. Kuva yagera muri iyi kipe ntagikombe arayihesha igikomeye amaze gukora ni uguhesha ikipe y’igihugu tike y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2018, no kugeza ikipe y’igihugu ya Brezil mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’isi.

Adenor Leonardo Bacchi uzwi ku izina rya Tite yavutse tariki ya 25 Gicurasi 1961 avukira i Caxias do Sul mu gihugu cya Brezil akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 57 y’amavuko.

Mu mwuga w’ubutoza, Tite yatoje amakipe atandukanye, mu mwaka wa 2001 yatwaranye igikombe cy’igihugu cya Brezil ari kumwe na Gremio, naho mu mwaka wa 2012 yatwaye igikombe cya Champions league yo muri amerika y’epfo Copa Libertadores de America ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe muri uwo mwaka.
Kimwe n’abandi baturage bakomoka ku mugabane wa Amerika y’epfo Tite akagendera mu migenzo y’idini Gatolika.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!