Imikino

U Bwongereza: Pep Guardiola yongerewe amasezerano mu ikipe ya Manchester City

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umutoza Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yongerewe amasezerano n’iyi kipe yo gukomeza kuyitoza kugeza mu mpeshyi z’umwaka wa 2021.

Ibi bibaye nyuma y’aho uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya esipanye atwariye igikombe cya shampiyona mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse akaba yaraciye n’uduhigo dutandukanye muri iriya shampiyona.

Josep Guardiola Sala w’imyaka 47 yaje mu ikipe ya Manchester City mu mwaka wa 2016 ubwo yari avuye mu ikipe ya Bayern Munichen yo mu gihugu cy’ubudage nyuma yaho yari avuye mu ikipe ya Barcelona, ku mwaka we wa kabiri mu gihugu cy’u Bwongereza akaba yarashoje uyu mwaka w’imikino ari ku mwanya wa mbere bitandukanye n’umwaka we wa mbere muri iyi kipe ya Manchester City aho yaje gusoza shampiyona ari ku mwanya wa gatatu inyuma ya Chelsea yari yatwaye igikombe ndetse n’ikipe ya Liverpool yashoje iri ku mwanya wa kabiri.

Muri uyu mwaka w’imikino Pep Guardiola yayaciye uduhigo dutandukanye ,yashoje uyu mwaka w’imikino afite amanota ijana, yabashije gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya shampiyona y’ubwongereza ni ukuvuga ibitego 106 ndetse kandi uyu mutoza yabashije gushyiramo amanota menshi hagati ye n’ikipe ya kabiri ya Manchester United aho yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 19.

Uyu mutoza uherutse kuba umutoza w’umwaka muri shampiyona y’igihugu y’u Bwongereza atowe n’abandi batoza bagenzi be bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo ndetse anatorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kuva mu mwaka wa 2016 yabashije gutwarana n’iyi kipe ibikombe bibiri harimo icya League cup ndetse n’igikombe cya Shampiyona.

Pep Guardiola yongereye amasezerano y’imyaka itatu azamugeza mu kwezi kwa 6 kwa 2021 ari muri iyi kipe amazemo iminsi 600 akaba aha yarahatoje imikino 113 atsinda imikino 79 anganya imikino 17 ndetse atakaza indi 17 aha muri icyo gihe cyose akaba yarakoresheje abakinnyi 41.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET