Imikino

UBWONGEREZA: Manchester United yasinyishije umunya Brezil Fred.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ikipe ya Manchester united yo mu Bwongereza yamaze gusinyisha umunyeburezili Frederico Rodrigues de Paula Santos wari usanzwe akinira ikipe ya Shakhtar Donestk yo mu gihugu cya Ukraine kuri miliyoni 47 z’amapawundi yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka itanu ari muri iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Manchester.

Iyi kipe ya Manchester united iguze uyu mukinnyi wo hagati nyuma yaho hari amakipe menshi yashakishaga uyu musore bitewe n’ubuhanga bwe akunda kugaragaza dore ko bikunze kugaragara ku bakinnyi bakomoka ku mugabane wa Amerika bagaragarwaho n’impano zidasazwe by’umwihariko abakinnyi baturuka mu gihugu cya Burezili.

Frederico Rodrigues de Paula Santos uzwi nka Fred w’imyaka 25 y’amavuko yasinye amasezerano n’iyi kipe ya Manchester nyuma yahoo kuri ubu yari kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Burezili mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2018 kirimo kubera mu gihugu cy’u Burusiya, akaba yasinye amasezerano y’imyaka itanu ari kumwe n’iyi kipe ikunze gukoresha abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Burezili dore ko usibye uyu Fred aje asanga mu bandi bakinnyi banyuze muri Manchester united barimo Jose Pereira Kleberson, Anderson, Rodrigo Possebon , Rafael Da Silva n’impanga ye Fabio Da Silva ndetse na Andreas Pereira.

Uyu musore wasinye kuri uyu wa kane akaba abaye umukinnyi wa kabiri iyi kipe itozwa n’umunya Portugal Jose Mourihno dore ko mu minsi ishize ikipe ya Manchester United yasinyishije undi myugariro witwa José Diogo Dalot Teixeira waguzwe avuye mu ikipe ya FC Porto yo mu gihugu cya Portugal na we akaba akomoka muri burezili.

Frederico Rodrigues de Paula Santos ari mu ikipe ya shakhtar Donestk guhera mu mwaka wa 2013 kugeza 2018, yatwaranye n’iyi kipe ibikombe bitatu bya shampiyona , atwara ibindi bikombe bitatu by’igihugu ndetse n’ibikombe bine biruta ibindi muri icyo gihugu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!