Imikino

UBUBILIGI: Radja Nainggolan yasezeye mu ikipe y’igihugu

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’ububiligi ndetse n’ikipe ya As Roma Radja Nainggolan yamaze gusezera ku mupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu bitewe nuko atashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakina igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu gihugu cy’U Burusiya kizatangira mu mpeshyi z’uyu mwaka.

Radja Nainggoalan w’imyaka 30 y’amavuko yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Gicurasi 2018 nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Roberto Martinez atangarije urutonde rw’abakinnyi 28 azakoresha mu irushanwa rikomeye ku isi rihuza amakipe y’ibihugu.

Radja Nainggolan abinyujije ku rukuta nkoranyambaga rwe rwa Instagram yatangaje ko asezeye muri iyi kipe y’igihugu y’U Bubiligi abenshi bakaba basanze uku gusezera gukirikiranye no kudahamagarwa n’umutoza Roberto Martinez mu ikipe y’igihugu izakina igikombe cy’isi cya 2018.

Uyu mukinnyi ukina mu gihugu cy’ubutaliyani mu ikipe ya AS Roma kuri ubu amaze kuyikinira imikino 138 akaba yaratsinze ibitego 26 mu gihe cy’imyaka ine ari muri iyi kipe dore ko yayigezemo mu mwaka wa 2014 ubwo yari avuye mu ikipe ya Cagliari dore ko yari yarabanje gutizwamo n’iyi kipe mbere yuko agurwa burundu na AS Roma, mu gihe cy’umwaka umwe yakinnye muri As Roma nk’intizanyo yakinnye imikino 17 atsinda ibitego 2.

Radja Nainggolan asezeye mu ikipe y’igihugu y’ububiligi amaze kuyikinira imikino 30 ndetse abasha gutsinda ibitego 6 mu gihe cy’imyaka icyenda ayikinira kuko yatangiye kuyikinamo mu mwaka wa 2009.

Mu gikombe cy’isi cya 2018, ikipe y’igihugu y’Ububiligi izwi ku izina rya "Les Diables Rouges" iri mu itsinda rya karindwi aho iri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Panama iya Tunisia ndetse n’U Bwongereza.

Ibitekerezo: 2

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET