Imikino

U bwongereza: Mohamed Salah yegukanye ibikombe bitatu bikomeye mu gihugu cy’ U Bwongereza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Safari Garcon

Uyu mwaka w’imikino ugiye gusozwa mu gihugu cy’u bwongereza, wabaye umwaka udasanzwe kuri rutahizamu w’umunyamisiri Mohamed Salah, ukinira ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’ubwongereza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gicurasi 2018, nibwo Mohamed Salah yahabwaga igihembo cya gatatu gikomeye muri uyu mwaka, kikaba ari igihembo yashyikirijwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika ku mikino mu gihugu cy’ubwongereza ( football writers association awards).

Byamusabye gufata indege yihariye ava mu mujyi wa Liverpool yerekeza mu mujyi wa Londres kugira ngo ashyikirizwe iki gihembo. Salah kandi ni we ufite igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu bwongereza.

Mohamed Salah nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo, yagize ati" Kuva umunsi navaga muri Chelsea nashakaga kwereka abantu ko ntari umukinnyi mubi. Buri wese yavugaga ko ntaragera ku rwego rwa Chelsea gusa ndatekereza barabonye igisubizo.

Narahindutse, nazamuye urwego rwanjye ubwo nakinaga muri AS Roma, ariko ntiwavuga ko byose ari njye, nafashijwe na bagenzi banjye ndetse n’umutoza akangira inama haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga ,Jargen Kloop yabaye inshuti yanjye angira inama y’uburyo nazamura urwego rwanjye mu mikinire, bakagerageza kumpa imipira yo gutsinda".

Umutoza wa Liverpool Jargen Kloop nawe yunzemo ati i" Mohamed salah afite uburyo ateye, igihe cyose ahora ashaka gutsinda, afite imyitwarire myiza ndetse agashyira imbaraga mu byo akora ibyo byose bimufasha kugera ku ntego ze.

Ibyo akora mu kibuga ni byinshi na mwe murabibona yewe murabivuga mukanabyandika".

Mohamed Salah Ghaly yavutse tariki ya 15 Kamena mu mwaka w’ 1992, avukira mu gace ka Nagrig, mu mujyi wa Garbia mu gihugu cya Misiri.

Muhamed Salah yakiniye amakipe atandukanye, aho yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga kugera kuri ubu akina mu ikipe y’amateka nka Liverpool.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!