Imikino

U Bwongereza: Umukinnyi Kevin De Bruyne Yavunitse.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’ububirigi ndetse n’ikipe ya Manchester City Kevin De Bryune yagize ikibazo cy’imvune kuri uyu wa gatatu ubwo bari mu myitozo yo kwitegura umukino wa kabiri wa shampiyona y’u Bwongereza ubwo iyo kipe izaba ihura n’ikipe ya Huddersfield Town, gusa kuri ubu imvune ya Kevin biravugwa ko ashobora kumara hagati y’ibyumweru bitatu na bine atagaragara mu kibuga.

Kevin De Bryune avunitse nyuma y’umunsi umwe amaze gukina umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Bwongereza wakinwe mu mpera z’icyumweru gishize ndetse bakaba barimo kwitegura indi mikino ya shampiyona izakomeza mu mpera z’ iki cyumweru, gusa kuri uyu musore wagize imvune kuri uyu wa kane nibwo abaganga b’iyi kipe bari buze gutangaza igihe cya nyacyo azamara adakina dore ko imvuye yagize ku ivi ubwo yari mu myitozo kuri uyu wa gatatu.

Kevin de Bruyne yaherukaga kugira imvune nk’iyi mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 ubwo yavunikaga ikipe ye ikina na Everton muri ½ cya English Football League Cup nabwo akamara imikino 12 adakina .
Uyu musore wafashije ikipe ye y’igihugu y’u Bubiligi gusoza ku mwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu gihugu cy’u Burusiya nyuma yo gutsinda Ubwongereza ibitego 2-0.

De Bruyne amaze gutsindira ikipe y’igihugu ibitego 15 mu mikino 68 yakinnye mu gihe cy’imyaka 8.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET