Imikino

U Bwongereza: Chelsea ishobora kugarura Peter Cech

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’ubwongoreza mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2018-2019 irifuza kugarura umukinnyi Peter Cech muri iyi kipe nyuma yaho uyu mugabo yari arimo kubarizwa mu ikipe ya Arsenal nayo yo muri iki gihugu cy’Ubwongereza.

Iki cyifuzo cy’ikipe ya Chelsea kije nyuma yaho ibona ko ishobora kubura umunyezamu Thibaut Courtois kuko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Esipanye ndetse mu biganiro by’ibanze hagati y’aya makipe n’uhagarariye uyu mukinnyi basa nk’abamaze kumvikana kuva I Stamford Bridge akereza I Santiago Bernabeu.

Thibaut Courtois umunyezamu wa mbere wa Chelsea wanabashije kwitwara neza mu gikombe cy’isi cyaberaga mu Burusiya n’ikipe ye y’Ububiligi aho yatowe nk’umunyezamu w’irushanwa akomeje kugaragaza ko yiteguye kuba yava i Londre bitewe nuko amasezerano ye azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2018-2019 bityo nyuma yaho akaba yajya muri Real Maadrid yigurishije bitandukanye naho kuri ubu aya masezerano ye ashobora guhesha ikipe ya Chelsea arenga Miliyoni 35 z’amapawundi kubera umwaka umwe agifitiye iyi kipe.

Aramutse rero agiye muri Real Madrid ikipe ya Chelsea kuri ubu irimo gutozwa n’umutaliyani Maurizio Sarri yahise itekereza kugarura Peter Cech wahoze ari umunyezamu w’iyi kipe.

Gusa kandi iyi kipe si uyu munyezamu yifuza kuba yazana mu gusimbura Thibaut Courtois kuko bimwe mu binyamakuru byo mu gihugu cy’Ubwongereza byamaze gutangaza ko umunyezamu Allison Becker wa As Roma yo mu butaliyani nawe ari mu bo yifuza gusa uyu munyezamu nawe akaba yifuzwa kandi n’ikipe ya Liverpool.

Usibye kuba Chelsea ishaka abo bakinnyi ngo iramutse ibabuze kandi yashakisha hagati ya Schmeichel ukinira ikipe ya Leicester City yo mu gihugu cy’ubwongereza n’umunyezamu wa Milan Ac Gianluigi Donnarumma.

Peter Cech akiri mu ikipe ya Chelsea hagati y’uwaka wa 2004 na 2015 yahakinnye imikino 333, naho agiye mu ikipe Arsenal kuva 2015 kugeza ubu amaze gukina imikino 103, kuri Thibaut Courtois ari mu ikipe ya Chelsea kuva 2011 kugeza ubu amaze kuyikinira imikino 126.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!