Imikino

U Butaliyani: JUVENTUS yegukanye igikombe cya 13 itsinze AC Milan

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’ubutaliyani yaraye yegukanye igikombe cya Coppa Italia, ni nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya AC Milan ibitego 4-0, iyi kipe ya Juventus ihita yegukana iki gikombe ku nshuro yayo ya Kane yikurikiranya.

Ni umukino wagaragaye amakipe yombi asa naho yakajije ubwugarizi bwayo kuko iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi gusa ntibyabuzaga gusatirana ndetse no kubura uburyo bwo kubona ibitego dore ko ku mpande zombi aya makipe yahushaga uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.

Nyuma yaho igice cya mbere cy’umukino kirangiye ari ubusa ku busa, ikipe ya Juventus yaje guhirwa n’igice cya kabiri cy’uyu mukino kuko ubwo hari k’umunota wa 56 Mehdi Benatia yaje gufungura amazamu ya Milan AC nyuma yaho yari aherejwe umupira na Miralem Pjanic, ntibyaje guhagarira aho kuko ubwo hari ku munota wa 61 ku makosa y’umunyezamu Donnarumma yaje guhagarara nabi maze Douglas Costa atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari aherejwe na Juan Quadrado.

Nyuma y’iminota itatu igitego cya kabiri kibonetse Douglas Costa yongeye gushyiramo ikindi gitego cya Gatatu bityo kiba igitego cye cya Kabiri muri uyu mukino wa nyuma, mbere y’uko umukino urangira ikipe ya AC Milan yaje kongera gutsindwa igitego cya Kane muri uyu mukino ubwo hari ku munota wa 76 w’umukino, aha Nikola Kalinic yaje kwitsinda igitego cyanashimangiye intsinzi ndetse n’igikombe ku ruhande rwa Juventus.

Iyi kipe ya Juventus itwaye iki gikombe nyuma y’izindi nshuro eshatu ziheruka igitwara dore ko iki gikombe itwaye kibaye icya kane yikurikiranya ndetse muri rusange kikaba igikombe cya 13 ikaba ari nayo ifite ibikombe byinshi mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano