Amahanga

U Butaliyani: Impanuka y’ikiraro yahitanye abasaga 39.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatabazi bakomeje gushakisha niba hari ababa barokotse mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ u Butaliyani mu mujyi wa Geboa nyuma y’ikiraro cyasenyutse kuri uyu wa kabiri.

Minisitiri w’umutekano muri iki gihugu yavuze ko 39 bapfuye ubwo imodoka zigera kuri 40 zari kuri icyo kiraro zaridukanaga na cyo n’aho abandi basaga 16 barakomereka. Birakekwa ko abagishakishwa bari hagati ya bane (4) na cumi na babiri (12).

Uhagarariye abashinzwe ubutabazi Emanuele Giffi yavuze ko bataratakaza icyizere ko bakomeje gushyira imbaraga mu gushakisha ababuze kugeza batabaye umuntu wa nyuma ngo cyane ko hari abakiri bazima bikekwa ko bari mu bisigazwa by’icyo kiraro.

Hagati aho abantu basaga 400 bari baturiye uruhande rutaguye rw’icyo kiraro bavuye mu byabo barahunga batinya ko n’icyo gice kindi gishobora kuza kugwa.
Icyateye kugwa kw’icyo kiraro kugeza ubu ntikiramenyekana.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!