Amahanga

U Buhinde: Umuyaga uvanzemo ivumbi wishe abantu 76.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihugu cy’Ubuhinde,umuyaga uvanzemo ivumbi wahitanye abantu 76 ukomeretsa abandi benshi muri leta za Rajasthan na Uttar Pradesh zo mu majyaruguru y’iki gihugu.

Uwo muyaga uvanzemo ivumbi watangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018 ukaba waraciye insinga n’amappoto by ’amashanyarazi, urandura ibiti, usenya inzu ndetse wica n’amatungo.

Benshi mu bapfuye bakaba bari basinziriye ubwo inzu zabo bari barimo zabagwiraga nyuma yo gukubitwa imirabyo ikomeye.

Uwo muyaga uvanzemo ivumbi utari umenyerewe muri ako gace k’ubuhinde. Abayobozi basabye ko amashuri yo muri ako karere aba afunzwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano