Amahanga

U Bugereki: Abantu 74 bapfiriye mu nkongi y’umuriro.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihugu cy’u Bugereki abantu 74 bamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro yaturutse mu ishyamba ikibasira abatuye inkengero z’umurwa mukuru Athene .

BBC ivuga ko imirambo 26 ya bamwe mu bapfuye bayisanze ku nkengero z’inyanja mu gace ka mati hafi y’ahabereye iyo nkongi nkuko umuryango utabara imbabare croix rouge wabitangaje.

Iyi nkongo ubwo yabaga hari abaturage umuriro wasanze mu nzu zabo abandi ubasanga mu modoka.

Abihutiye gutabara ,bakoresheje ubwato n’indege za Kajugujugu ngo bakize abantu bari baguye mu mazi bahunga umuriro dore ko mu mazi yegereye ako gace ariho benshi bahungiye ubwo umuriro wagendaga ubasatira.

Mu bantu 104 bakomeretse, 11 muri bo bakomeretse bikomeye.
Ubuyobozi muri iki gihugu bwatangaje ko bukeneye ubufasha mpuzamahanga,dore ko iyi nkongi yabashegeshe cyane ugereranyije n’izabaye mbere y’imyaka 10 ishize.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET