Ibyegeranyo

U Budage: Amateka y’umuyobozi w’ubudage Angela Merkel-Igice cya II.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Aimée Beauté MUSHASHI

Mu gice cy’ubushize twababwiye ku buzima bwa Chanceliere w’ubudage Angela Merkel,Aho yabaye Chanceliere w’iki gihugu kuva mu mwaka wa 2005 kugeza ubu,aho amaze kuyobora manda 3.
kuri ubu Angela Merkel akaba ari kwiyamamariza kuyobora manda ya kane mu matora azaba taliki 24,uku kwezi.mu gice cy’uyu munsi turababwira bimwe mu bikorwa Merkel yakoze ndetse n’ibihembo yagiye abona bitandukanye abikesheje ibikorwa bye by’indashyikirwa.
Kuva yatsindira kuba Chanceliere w’ubudage mu 2005,Angela Merkel yagiye akora ibikorwa byinshi bitandukanye,haba ku rwego rw’igihugu cye,ndetse no kurwego mpuzamahanga.
Angela Merkel yashyize imbaraga nyinshi muguteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu by’iburayi ,aho kuri ubu afatwa nk’umuyobozi w’ubumwe bw’uburayi binyuze mu ruhare rukomeye yagize mu guhuza ibi bihugu.
Angela Merkel kandi yanashyize imbaraga muguteza imbere ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga,aho yagiye asinya amasezerano atandukanye,aha twavuga nko mu 2006 aho we na ministiri w’intebe w’ubuhinde Manmohan Singh bemeje gahunda y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu bijyanye n’ikoranabuhanga umutekano,ubumenyi n’ibijyanye n’ingufu.
Mu mwaka wa 2008, Angela Merkel yasinye amasezerano yiswe “transatlantic economic relations”,agamije gukuraho inzitizi mu bucuruzi hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika,ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi bizwi nka “The Transatlantic Free Trade Area”.
Angela Merkel yitaye cyane kubijyanye na gahunda z’ubuzima mu budage,ndetse n’impinduka mu bijyanye n’imisoro.
Sibyo gusa kuko Angela Merkel yanagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abakozi aho yashyizeho amafaranga ntarengwa umukozi atagomba kujya munsi ku isaha.angana n’amayero 8.5 mu manyarwanda wagereranya n’ibihumbi birindwi ku isaha.
Angela Merkel kandi yaje no gukuraho gahunda yari iriho yo kujyana abantu mu gisirikare ku ngufu. Ni gahunda yari imaze imyaka 50 iri mu budage.yabikoze agamije no kugabanya umubare w’abasirikare uva kubihumbi 240.000 ugera ku bihunbi 170,000 mu rwego rwo guteza imbere igisirikare cy’umwuga.
Mu mwaka wa 2007,Angela merkel yaje gushyiraho gahunda yo kwishyura umubyeyi wabyaye ,mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora guterwa no kubura amafaranga mu muryango wabyaye,bityo bigatuma umubare w’ababyara ugabanuka.
Uretse amafaranga ,kuva yashyiraho iryo tegeko umubyeyi wabyaye ahabwa ikiruhuko kingana n’amezi 14,akanahabwa 67% by’umushahara we.
Angela Merkel yakoze ibikorwa byinshi ari nabyo byatumye kugeza ubu amaze kuyobora manda eshatu,akaba ari no guhabwa amahirwe yo gutsindira n’iya kane.
Mu bindi yakoze harimo ko yabashije kwitwara neza mu gucunga impunzi zirenga miliyoni imwe zagiye zihungira mu budage ndetse anafata iya mbere mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba irimo uwiyise Islamic state.

Ikinyamakuru Forbes cyagiye gishyira Angela Merkel ku rutonde rw’abantu 100 bakomeye ku isi dore ko yashyizwe ku mwanya wa Kabiri akurikiye Vladimir putin perezida w’uburusiya. Na ho mu bagore akaba ari uwa mbere ku isi kuva mu 2006 kugeza 2016.
Angela Merkel yahawe umudari w’ishimwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Leo Baeck Institute mu mwaka wa 2010.
Angela Merkel kandi yagiye ahabwa ibihembo by’icyubahiro n’ibihugu bitandukanye nka Autriche,Bulgaria,Amerika,UBUTALIYANI,Portugal,Peru n’ibindi.
Mu bihe bitandukanye Angela Melkel yagiye ahabwa impamyabumenyi zitandukanye,aho muri 2007 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga ayihawe na kaminuza y’abaheburayo yo muri yerusalemu,mu 2008 abona impamyabushobozi y’ikirenga yahawe na kaminuza ya Leipzig,akomeza no kubona izindi zitandukanye uko imyaka yagiye iza.
Ngiyo incamake ku mateka ya Angela Markel,wamamaye nk’umugore w’impirimbanyi mu bya politike,aho yagize uruhare rukomeye mu guhuza ibihugu by’iburayi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano