Imikino

Tour du Rwanda 2017: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rubavu-Musanze

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavuye mu Mujyi wa Rubavu gasoreza mu Karere ka Musanze aho abasiganwa bakoresheje ibilometero 97.1 .

Areruya yatangiye neza Tour du Rwanda yegukana agace ka Kigali-Huye hareshya na kilometero 120.3 gusa yaje kugorwa n’aka Kabiri aho abakinnyi bahagurukiye i Nyanza berekeza mu Mujyi wa Rubavu.

Uyu musore ukinira Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo akomeje kwiyongerera amahirwe yo gukomeza guhatanira umwenda w’umuhondo yambuwe na Simon Pellaud ukinira Illuminate yo muri Leta Zunze za Amerika.

Batanu ba mbere kuri aka gace ka Rubavu – Musanze

1. Areruya Joseph (Dimension Data)
2. Edwin Ávila Vanegas (Team Illuminate)
3. Ukiniwabo Jean Paul (Team Rwanda)
4. Pellaud Simon (Team Illuminate)
5. Eyob Metkel (Dimension Data)

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda 2017, rigiye gukomereza mu bice bya Rubavu-Musanze rinyuze mu Karere ka Nyabihu, uduce dufatwa nk’igicumbi cy’amagare kuva ku mubare w’abakinnyi b’Abanyarwanda bahavuka ndetse n’Ikigo cy’Amagare kiri mu Kinigi aho bakorera imyitozo.

Tour du Rwanda 2017 igeze aharyoshye bitewe n’impinduka zikomeje kuyirangwamo umunsi ku wundi, yakomeje hakinwa agace ka Gatatu kava mu Mujyi wa Rubavu kagasorezwa mu wa Musanze ku ntera ya kilometero 97,1.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2017, abakinnyi bahagurutse kuri Avenue de l’Umuganda saa 10:30, batangira kubarirwa ibihe bageze imbere y’Ibiro by’Akarere ka Rubavu saa 10:33.

Imihanda iri bukoreshwe kuva mu Mujyi wa Rubavu ikanyura Nyundo, Mahoko, Kabali, Gatagara, Jenda, Sashwara, Mukamira, Byangabo mbere yo kwinjira muri Musanze, abakinnyi bamwe mu bahagarariye u Rwanda basanzwe bayikoresha cyane bitoza dore ko hamaze kwandika amateka yo kwibaruka abanyonzi bafite impano barimo Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo; Uwizeyimana Bonaventure na Gasore Hategeka ba Club Benediction y’i Rubavu; Nsengimana Jean Bosco na Byukusenge Patrick bakinira Ikipe y’Igihugu n’abandi.

Aka gace ka Rubavu- Musanze ntabwo kakunze gukinwa muri Tour du Rwanda kuva yaba Mpuzamahanga mu 2009 ariko nko mu 2013, abasiganwa bahagurutse i Rubavu basoreza mu Kinigi, kegukanwa n’Umunyafurika y’Epfo, Meintjes Louis, akurikirwa n’Umunya-Eritrea, Eyob Metkel ukinira Dimension Data, uri no mu bahabwa amahirwe uyu munsi ko ashobora kwigaragaza.

Bitandukanye n’iminsi yabanje yari yiganjemo udusozi twabariwe amanota, muri aka gace abasiganwa barabarirwa ibihe by’ahazamuka ku musozi umwe wa Sashwara muri Nyabihu.

Abakinnyi 70 ni bo bahagurutse mu gihe biteganyijwe ko uwa mbere agera i Musanze imbere y’isoko aho isiganwa risorezwa ahagana saa 13:02:23 mu gihe yaba yakoresheje umuvuduko wa kilometero 39 ku isaha.

Pellaud Simon ukomoka mu Busuwisi waraye wegukanye agace ka Nyanza-Rubavu ka Tour du Rwanda, aho abasiganwa bakoze urugendo rwa kilometero 180.6, ni we ugiye gutangira yambaye umwenda w’umuhondo.

SOURCE: IGIHE.COM

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET