Imikino

ESIPANYE: Thibout Courtois Yerekeje muri Real Madrid.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Thibout Courtois Yerekeje mu ikipe ya Real Madrid yari imaze igihe kirekire imwifuza bikomeye nyuma yo kubura umunyezamu wa Manchester United, David DeGea yifuje mbere ya Thibout Courtois,ariko bikanga.

Thibaut Courtois wari umunyezamu wa Chelsea,yerekeje muri Real Madrid,nyuma y’igihe kinini ikipe yo muri Espagne igaragaza ko imwifuza cyane.

Thibaut Courtois yerekeje muri Real Madrid aguzwe Miliyoni 31 z’amapound,ibi bikaba byabaye kumugoroba wo kuri uyu wa gatatu,taliki ya 08.08.2018,aho amakipe yombi ,Real Madrid na Chelsea yari amaze kwemeranya ku igurwa ry’uyu muzamu Thibaut Courtois.

Uyu mubirigi w’imyaka 26 y’amavuko yari mu gikombe cy’isi giheruka kubera mu burusiya,aho yafashije ikipe ye kwegukana umwanya wa 3.

Thibaut Courtois yageze muri Chelsea mu mwaka wa 2011,ubwo yasinyiraga iyi kipe avuye mu ikipe ya Genk yo mu bubiligi ikabanza kumutiza muri Atletico Madrid.

Thibaut Courtois watowe nk’umunyezamu wa mbere mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2018, avuye muri Chelsea ayikiniye imikino 154.

Uyu munsi akaba ari bwo aribukorerwe ikizamini cy’ubuzima,mbere yuko asinya amasezerano,akanerekwa abakunzi ba Real Madrid Ku mugaragaro.Ikipe ya Chelsea yahise isinyisha,umusimbura wa Thibaut ,akaba ari umusore ukiri muto ufite imyaka 23, Kepa Arrizabalaga imukuye muri Athletic Bilbao aho yamuguze miliyoni 72 Z’ama Pounds.

Kepa Arrizabalaga abaye umunyezamu wa mbere uhenze mu mateka ya Ruhago,dore ko uwari ufite ako gahigo ari Arison Becker werekeje muri Liverpool avuye A.S Roma aho yaguzwe miliyoni 65 z’amapunds.
Chelsea ikaba yasinyishije uyu munyezamu mushya amasezerano y’imyaka7, ikaba ivugako Kepa Arrizabalaga ari umusimbura mwiza wa Thibout Courtois.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!