Amahanga

Tanzaniya: Hagiye kubakwa umuhanda wa Gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzaniya.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri iki Cyumweru bemeranyije gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije kuri uyu mushinga uremereye mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kagame yagiriye muri Tanzania.

Uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 4000 uzubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Tanzania, ugomba gutangira kubakwa muri uyu mwaka nk’uko The Citizen yabitangaje.

Nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu, Perezida Magufuli yabwiye abanyamakuru ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bazahura muri iki cyumweru bakavugana uburyo amafaranga azawubakwa azatangwa bityo imirimo yo kubaka ikazatangira inyigo zose zararangiye.

U Rwanda na Tanzania byiteguye kwaka inguzanyo mu kwihutisha iyubakwa ry’uwo muhanda, hakazashingwa ibuye ry’ifatizo muri uyu mwaka.

Tanzania yari yaratangiye kubaka uwo muhanda mu byiciro bibiri, Dar es Salaam-Morogoro (330Km) na Morogoro- Makutupora (426 Km).

Perezida Kagame yashimye Perezida wa Tanzania wamushyigikiye gutorerwa kuyobora AU, imirimo azatangira mu mpera za Mutarama 2018.

Yagize ati "Nishimiye gukorana na Perezida Magufuli n’abandi b’ibihugu bya Afurika. Bampaye izi nshingano biteguye no kumfasha kuzisohoza."

Umuhanda wa gari ya moshi ni kimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi u Rwanda rudakora ku nyanja rukeneye mu kwihutisha ubucuruzi. Icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

U Rwanda rumaze igihe rushakisha byihuse umuhanda wa gari ya moshi ariko uwo rwagombaga gufatanya na Uganda, yo yabigenzemo gahoro aho kwihutira guhuza Kampala -Kigali, ishyira imbere Tororo-Gulu-Pakwach uyihuza na Sudani y’Epfo kubera inyungu nyinshi zijyanye z’ubukungu ibifitemo.

U Rwanda rwahisemo kwihuza n’ibihugu byo mu muhora wo hagati mu kubaka umuhanda wa Dar es Salaam-Isaka-Kigali.

Isooko: Igihe.com

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano