Amahanga

Taiwan: Inkongi y’umuriro yahitanye abantu 9.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihugu cya Taiwan, inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro imaze guhitana abantu 9 nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bya leta y’icyo gihugu.

Iyo nkongi ngo ikaba yahereye mu igorofa rya 7 ry’inyubako y’ibitaro bya New Taipei mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Abandi Bantu 16 barimo abarwayi n’abakozi b’ibitaro nabo bakaba bamerewe nabi.
Icyateye iyo nkongi y’umuriro ntikiramenyekana neza, nubwo ibinyamakuru bya leta y’icyo gihugu byo bivuga ko yatewe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi.

Andi makuru avuga ko abarwayi 33 n’abakozi b’ibitaro 3 bajyanywe mu bitaro by’I Weifu biherereye mu gace k’amajyaruguru y’umujyi, nyuma y’inkongi y’umuriro yatangiye mu masaha ya saa kumi z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Igihugu cya Taiwan, ngo ni kimwe mu bikunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro aho n’uburyo bwo kuzirwanya butajya bushyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Mu mwaka wa 2012, inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro yahitanye abantu 12, abagera kuri 60 barakomereka.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET