TV1 Rwanda

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (4)

Imibereho y’abaturage

Kirehe: Akagari ka Mubuga ntikarigera amazi meza.

Abaturage bo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza ho mu karere ka Kirehe baravuga ko abatuye ako kagari bose bavoma ibirohwa byo mu kadendezi k’amazi ko muri aka gace. Iki bavuga ko ari ikibazo gikomereye ubuzima bwabo kubera ingaruka zikomeye zituruka kuri ayo mazi. Aba baturage bavuga ko ayo mazi bavoma nayo ari mabi dore ko ubwo bamwe baba bavoma usanga abandi bari usanga bavoma bayakandagiramo ndetse ngo n’imyanda ituruka ku misozi nayo ikaba yiroha muri ayo mazi bavoma, ibi (...)

Imibereho y’abaturage

Gahara: Ubushera bwahumanyijwe n’umuturanyi busize 93 mu bitaro.

Mu murenge wa Gahara ho mu karere ka Kirehe haravugwa inkuru y’abantu bagera kuri 93 bagizweho ingaruka z’uburwayi maze bose bajyanwa kwa muganga , nyuma yaho banyoye ikinyobwa cyitwa ubushera kikabagiraho ingaruka. Ibi byabereye mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba ubwo abantu bagera kuri 93 bajyanwe kwa muganga nyuma yaho banyonye ikinyobwa cyitwa ubushera nyuma yuko umubyeyi yari yagiye guhemba umwana we wari umaze igihe gito abyaye hanyuma ngo (...)

Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Ubuyobozi bw’akarere bwagize ubwiru akayabo kashowe ku isoko rya Rubaya rimaze imyaka 3 ritarema.

Bamwe mu batuye umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi umwe mu mirenge ihana imbibi na Uganda, baravuga ko bubakiwe isoko rya kijyambere ariko rikaba rimaze imyaka hafi itatu ritarema, bagashinja ubuyobozi intege nke mu gukangurira abaturage kurirema no kudakora inyigo yaryo neza. Bamwe mu bahatuye bavuga ko kimwe mu byo babona cyabiteye ahanini ari ukuba muri aka gace nta musaruro uhaza iriso uhari, bakagaragaza ko kuba iri soko ridakora bisa nk’aho amafaranga yakoreshejwe ryubakwa (...)

Imibereho y’abaturage

Kirehe: Kutagira indangamuntu bituma Rusi w’imyaka 98, atagenerwa ubufasha na leta.

Umukecuru witwa Ndorahe Rusi utuye mu mudugudu wa Kiyovu akagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, aravuga ko yavukijwe amahirwe menshi bitewe no kutagira indangamuntu nk’abandi banyarwanda kuko ngo kugeza ubu ntayo afite bitewe no kubura uwamufasha kugera aho bafotorera abashaka indangamuntu. Uyu mukecuru w’imyaka 98 y’amavuko, avuga ko ubwo hatangiraga igikorwa cyo gutanga indangamuntu nshya ngo kubera intege nke n’uburwayi, we yabuze ubuvugizi n’ubufasha bwo kumugeza (...)

Send a message