Umutekano

Shyogwe: Gitifu arashinja abanyerondo kuba ibyitso by’abajura

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’ibitero bimaze iminsi byibasira umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga bikaba bimaze no gukomeretsa abagera kuri 4, ubuyobozi bw’uyu murenge burashinja bamwe mu banyerondo kuba ibyitso by’aba bajura.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri w’ icyumweru gishize, nibwo itsinda ry’abantu bakekwa ko ari abajura ryari ryitwaje intwaro gakondo ryateye muri tumwe mu duce tw’umurenge wa Shyogwe rikomeretsa abagera kuri 4 barimo n’umunyerondo.

Habinshuti Vedaste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yavuze ko bamwe mu banyerondo bashobora kuba ari ibyitso by’aba bajura kuko ngo amakuru y’aho baba baherereye baba bayazi neza.

Bamwe mu batuye umurenge wa Shyogwe bavuga ko uko byagenda kose mu gihe abanyerondo bazaba bakitwaza inkoni imbere y’abajura bafite intwaro zikomeye nta cyo bazabakoraho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!