SAFARI Garcon

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (5)

Imikino

U Bwongereza: Frank Lampard yagizwe umutoza mukuru wa Derby County

Uwahoze ari kapiteni w’ ikipe ya Chelsea yo mu bwongereza Frank Lampard ni we wagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Derby County yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’ubwongereza. Kuwa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018 ni bwo Frank Lampard yatangaje ko ari mu biganiro n’ikipe ya Derby county bikaba byararangiye ndetse ngo bigenda neza bituma afata umwanzuro wo gusinyira iyi kipe . Frank Lampard akaba yahawe inshingano zo kuzamura iyi kipe mu cyiciro cya mbere kandi akabubakira ikipe (...)

Imikino

Bresil: Umutoza w`ikipe y`igihugu LEONARDO yongerewe amasezerano.

Adenor Leonardo Bacchi uzwi ku izina rya Tite, UmunyaBrezil utoza ikipe y’igihugu ya Brezil izwi ku izina rya La Selesao da Brasilia, yongerewe amasezerano yo kuzatoza iyi kipe kugeza mu mpera z’umwaka wa 2022, ubwo igikombe cy’isi kizabera muri Quatar kizaba kirangiye. Tite akaba ariwe wari uyoboye ikipe ya Bresil mu mikino y’igikombe cy’isi cyabereye mu gihugu cy’uburusiya, iyi kipe ikaba yaragarukiye mu mikino ya 1/4 ubwo yasezererwaga n’ikipe y’igihugu y’ububiligi ku kinyuranyo cy’ibitego (...)

Imikino

Russia: Ubufaransa bwegukanye igikombe cy’isi cya 2018.

Kuri iki cyumweru nibwo mu gihugu cy’Uburusiya hasozwaga urugendo rw’imikino y’igikombe cy’isi, rwari rumaze imyaka ibiri uhereye igihe amakipe yatangiye gushaka tike yo kujya mu burusiya kugeza tariki ya 15 Nyakanga 2018 ubwo habaga umukino wa nyuma. Ni irushanwa ryari rimaze iminsi 31 ribera ku bibuga bitandukanye byo mu gihugu kinini kuruta ibindi byose ku isi, Uburusiya. Mu makipe 32 yari yitabiriye iri rushanwa, Ubufaransa na Croatia nizo zabashije gutsinda imikino yazo neza zihurira (...)

Imikino

U Bwongereza: Gianfranco Zola azungiriza Maurizio Sarri muri Chelsea

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Chelsea yo mu bwongereza hagati y’umwaka w’1996 na 2003, Gianfraco Zola yagarutse ku kibuga Stamford Bridge nk’umutoza wungirije Maurizio Sarri mu ikipe ya Chelsea. Gianfraco Zola wasezeye ku kazi ko gutoza ikipe ya Birmingham City yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’ubwongereza akaba yari yasinye amasezerano y’imyaka 2.5 azamara muri iyi kipe ariko nyuma y’amezi ane gusa yahise atandukana nayo mu mwaka wa 2017 bitewe n’ubwumvikane buke bwari hagati ye (...)

Imikino

U Burusiya: Umukinnyi Denis Cherychev ashobora kumara imyaka 4 atongeye gukina.

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’uburusiya ukina mu ikipe ya FC Valence nk’intizanyo ya Villareal yo mu gihugu cya Espagne ndetse n’ikipe y’igihugu y’uburusiya Denis Cheryshev, akurikiranwe n’urwego rushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga rwo mu gihugu cya Espagne. Denis Cheryshev akaba ashinjwa gukoresha imiti yongera imbaraga mu mikino itandukanye amaze gukina mu gihugu cya Espagne muri uyu mwaka w’imikino. Se umubyara ni we wagaragaje ko umuhungu we ashobora kuba akoresha (...)