Imikino

Rwanda: Uwari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura F.C. yeguye

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Niyobuhungiro Fidèle yamaze kwegura kuri uyu mwanya.

Niyobuhungiro amaze gutangariza Radio1 na TV1 ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Nkuko yakomeje abitubwira ngo yasezeye nk’umunyamabanga mukuru wa Mukura gusa kuri we ashimangira ko azaguma gutanga umusanzu muri iyi kipe akaba azayigumamo nk’umunyamuryango wayo.

Ku rundi ruhande hari andi amakuru avuga ko uyu munyamabanga yaba yegujwe kuko kuri uyu wa mbere habaye inama y’abayobozi b’iyi kipe ngo bamusaba kwandika yegura kuri iyi mirimo.

Niyobuhungiro Fidele w’imyaka 26 y’amavuko yeguye kuri iyi mirimo mbere y’umukino wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro uzaba mu mpera z’iki cyumweru ugahuza ikipe ya Mukura Victory Sport ndetse n’ikipe y’Amagaju kuri Sitade ya Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!