Politiki

Rwanda: Ufite camera n’ufite intwaro nibahangana, uwa camera niwe uzahagirira ikibazo-SSP KABANDA Emmanuel.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe bamwe mu banyamakuru banenga abapolisi bagihutaza abakora uyu mwuga birengagije itegeko ryemerera umunyamakuru kugera ku makuru, Polisi y’u Rwanda iremera ko hari bamwe mu bapolisi bayo badakora kinyamwuga.
Ubuhamya ni bwinshi kuri bamwe mu banyamakuru bw’uburyo bagiye bahohoterwa na polisi bari mu kazi kabo, cyakora bamwe muri bo nabo bemera ko batari shyashya mu mikoranire yabo n’inzego z’umutekano.
Didace NIYIFASHA umaze imyaka irenga 9 mu itangazamakuru yabwiye TV/Radio1 ko hari intambwe imaze guterwa mu mikoranire y’itangazamakuru na polisi ugereranyije no mu myaka ya 2010, ariko ngo haracyari byinshi byo kunozwa.
Ati”Ndi mu bantu umupolisi yaciriye ikarita y’itangazamakuru kuri sitade … ndibuka n’ejo bundi ku mukino wahuje Gor Mahia na Rayon Sports abanyamakuru barakubiswe kuri stade. Ukereka umupolisi ikarita akakwereka ko ntacyo ivuze!.”
Uyu munyamakuru avuga ko hakenewe guhugura abapolisi bafite aho bahurira n’abantu benshi kuko ngo atari buri mupolisi wabasha kwita ku nyungu z’abantu batandukanye kandi mu byiciro bitandukanye.
Edithe NIBAKWE wigeze gufatwa n’umupolisi I Nyabugogo ari kuganira n’abazunguzayi we avuga ko imikoranire itanoze hagati ya polisi na bamwe mu banyamakuru ishingiye ku kutamenya amategeko cg se kuyirengagiza kuri bamwe mu bapolisi.
Ati” Ntiwavuga ko ari polisi iba yabatumye gukora nabi ahubwo ni ukutamenya amategeko cg kuyirengagiza.”
SSP Emmanuel KABANDA ukora mu ishami rishinzwe itangazamakuru muri polisi y’u Rwanda, we yemera ko hakiri abapolisi badakora kinyamwuga nubwo ngo polisi ikomeza kubahugura.
Ati “Imbogamizi ikomeye tugifite ni iya bamwe mu bapolisi badakora kinyamwuga. Aho usanga akubuza gufata amashusho cg amafoto, rimwe na rimwe ngo ntumfotore … ariko niba azi ko ibyo ari gukora bikurikije amategeko nta mpamvu yatuma akubuza gukora akazi kawe nawe.”
Gusa SSP KABANDA anavuga ko hari bamwe mu banyamakuru nabo bashaka amakuru mu buryo bwose harimo n’ububujijwe n’amategeko.
Yagize ati” Hariho n’abanyamakuru batari abanyamwuga, aho yumvako ashobora no guhangana kugirango agree ku makuru nubwo yaba abujijwe, birumvikana iyo habayeho guhangana hagati y’ufite intwaro n’ufite kamera(Camera); ufite kamera niwe uzahagirira ikibazo.”
Muri rusange polisi n’abanyamakuru bahuriza ku kuba hari intambwe yatewe mu mikoranire yabo nubwo ngo kuri buri ruhande hakiri byinshi byo kunozwa kugira ngo barusheho gufatanya neza mu iterambere ry’igihugu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!