Ubukungu

Rwanda: Sosiyete MMT ngo igiye kugabanya imodoka zazanaga amavuta mu Rwanda kubera ibihombo bya hato na hato.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubuyobozi bwa sosiyete izana amavuta(Essence na Mazutu) mu Rwanda buratangaza ko bugiye kugabanya imodoka zizana bene aya mavuta mu rwego rwo kwirinda ibyo bwo bwita ibihombo bya hato nha hato.

Ni nyuma yaho abashoferi b’abanyatanzaniya batwara amakamyo azana amavuta y’imodoka mu Rwanda bayavanye muri Tanzaniya, bavuga ko bakemanga ibipimo by’imashini zikoreshwa na sitasiyo ya SP ngo cyane ko iyo bahapakururiye bahomba.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo makamyo asaga 50, ya sosoyete ya MMTyavuye muri Tanzaniya azanye amavuta kuri Depot ya SP iri Rusororo mu murenge wa Masoro.

Abashoferi b’aya makamyo banze gupakurura amavuta bazanye, kuko bavugaga ko buri gihe uko bageze kuri iyi depot hari litiro nyinshi Babura cyane cyane kuri Mazutu bagasaba ko habanzwa kugenzura ibipimo by’imashini ibapakururira kuko ngo ntibayishyira amakenga.Ikibazo nk’iki ngo si ubwa mbere kibaye hagati y’impande zombi, kuko abashoferi bavuga ko byaherukaga mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2018.

Ku ruhande rwa Société Petroliere LTD izwi nka S.P Umuyobozi mukuru wayo HABIMANA Claudien yabwiye TV/Radio one ko ntakibazo ibipimo byabo bifite ngo kuko ar ibipimo birimo ikoranabuhanga byose bikorwa na mudasobwa mugihe abandi bapakirirwa bakanapimirwa mu buryo busanzwe, bityo bikaba ibipimo kenshi bishobora kudahura.

Umukozi w’ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda ushinzwe gukurikirana imikorere y’izi mashini zipima amavuta Bwana MULISA Charles yasobanuriye TV na Radio one ko ibyo bipimo nta kibazo bifite.

Nubwo bimeze bityo ,nyuma y’impaka ndende, impande zombi zemeranyije gukora igerageza ku modoka itwara Mazutu ari nayo bavuga ko ibipimo byayo bikunze guteza impaka, muri litiro 36,000 bapakiriye kuri iyi depot, mukuzipakurura habuzeho litiro 366 ibintu byamaganwe n’abo bashoferi, ariko abakorera kuri ubu bubiko bo bagashimangira ko ari ibintu bishoboka.

Bashidikanya ,byarangiye abashoferi bemeye gutanga ayo mavuta ari na ho umuyobozi wa sosiyete MMT yahereye avuga ko agiye kugabanya ingano y’ayo yazanaga mu Rwanda nk’uburyo bwo kugabanya ibihombo mu gihe byaba bikomeje bityo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET