Politiki

Rwanda: Perezida kagame yakiriye indahiro z’abacamanza 12.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arasaba abacamanza kwihutisha ubutabera no kutavugirwamo kuko ngo ari bimwe mu byo abanyarwanda bifuza ko byaranga ubutabera.

Umukuru w’igihugu yabitangaje nyuma yo kwakira indahiro z’abacamanza b’urukiko rushya rw’ubujurire n’izindi nkiko.

Kalimunda Muyoboke Aimé na bagenzi be 12 barahiriye inshingano zo kuba abacamanza mu rukiko rw’ubujurire, kimwe n’abandi bacamanza barahiriye inshingano zabo mu rukiko rukuru n’abo mu rukiko rw’ubucuruzi.
Nyuma yo kwakira izi ndahiro, Perezida KAGAME yavuze ko abarahiriye izi nshingano atari bashya muri uyu mwuga w’ubucamanza nubwo hari abagiye gukora mu rukiko rushya rw’ubujurire.

Umukuru w’igihugu yasabye aba bose guharanira kwihutisha ubutabera, kutavugirwamo no gukorera mu mucyo nka bimwe mu byo abanyarwanda bifuza ko byaranga ubutabera.

Perezida Kagame kandi yanagaragaje ko amavugurura atandukanye agamije kubaka inzego z’ubutabera kugira ngo zibashe gukora uko bikwiye, ariyo atuma ubutabera bw’u Rwanda bukomeza kugirirwa icyizere n’abenegihugu ndetse n’abanyamahanga.
Kuba benshi mu bacamanza bagiye gukorera mu rukiko rw’ubujurire ari abakoraga mu rw’ikirenga ni imwe mu ngingo, Dr Kalimunda Muyoboke Aimé Perezida w’urukiko rw’ubujurire ashingiraho yemeza ko nta kabuza bizihutisha icibwa ry’imanza.

Itegeko ngenga rishyiraho urukiko rw’Ubujurire ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2018, rivuga ko uru rukiko ruri mu cyiciro cy’inkiko zisanzwe. Ruje nk’igisubizo cy’imanza zajuririrwaga mu rw’Ikirenga zikamaramo imyaka myinshi zitaraburanishwa.

Uru rukiko ruri hagati y’urw’Ikirenga n’urukuru, ruzakira imanza zimaze hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe zarajuririwe mu Rukiko rw’Ikirenga, ku ikubitiro rukazahera ku manza zisaga 1000.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!