Politiki

Rwanda: Perezida KAGAME yakiriye itsinda rya YPO.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa kane Perezida Paul KAGAME, yakiriye bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga w’Abayobozi b’ibigo by’imari bakiri bato (Young Presidents Organisation - YPO).

Ibiganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’iri tsinda byibanze ku cyerekezo cy’u Rwanda n’aho rugeze mu iterambere.
Umuhuzabikorwa wa Young Presidents Organisation Tom Krulis yavuze ko umukuru w’iguhugu yabakanguriye gushora imari mu Rwanda, kuko hari amahirwe menshi ku ishoramari.
Emmanuel HATEGEKA Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, yavuze ko icy’ingenzi babashakaho ari ukugaragaza isura y’u Rwanda mu mahanga no gufatanya mu iterambere ry’igihugu.
Abagize uyu muryango wa Young President Organisation (YPO) basuye u Rwanda bagera kuri 80 harimo n’abagize imiryango yabo. Kuri ubu bamwe muri bo bamaze gushora imari yabo mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!