Politiki

Rwanda: Nta bubasha umudugudu ufite bwo gutanga icyangombwa-MINALOC.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iravuga ko nta mpamvu n’imwe umuturage akwiye gutumwa icyangombwa kivuye ku rwego rw’umudugudu kuko ngo nta bubasha urwo rwego rusigaranye mu birebana no gutanga ibyangombwa.
Ni mu gihe bamwe mu baturage bakomeza kugaragaza ko hari abakuru b’imidugudu babaka ruswa iyo bagiye kubasaba ibyangombwa bitandukaye.
Mu bihe bitandukanye bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko bahangayikishijwe n’uburyo abakuru b’imidugudu birengagiza ibibazo babagezaho ndetse mu buryo bweruye bamwe ngo bakabamenyesha ko bashobora kubakemurira no kubasinyira ibyangombwa ari uko babahaye ruswa.
Iby’iyi ruswa ivugwa mu bakuru b’imidugudu binashimangirwa n’icyegeranyo ngarukamwaka cya 2017 giherutse gusohorwa n’umuryango Transparency Int Rwanda, aho wagaragaje ko mu nzego z’ibanze za leta ariho havugwa ruswa yo ku rwego rwo hejuru ku kigero cya 30%, aho ngo abaturage bajya kwaka Service zitangirwa ubuntu bakabanza kwakwa amafaranga.
Iyi ruswa yumvikana nk’ibangamiye imiyoborere myiza, Sosiyete civile nyarwanda yo ivuga ko imwe mu nzira zafasha mu kuyirwanya, ari uko service zitangwa n’umudugudu zajya zitangirwa ku rwego rw’akagali nkuko Sekanyange Jean Leonard umuvugizi w’imiryango itari iya leta yabitanagrije TV/Radio one.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera MUKABARAMBA aremeranya n’ibivugwa na sosiyete civile ariko akanashimangira ko atumva impamvu abaturage bakijya kwaka ibyagombwa na service zimwe na zimwe ku rwego rw’umudugudu ndetse ko atumva impamvu hari abagitumwa ibyemezo bivuye mu midugudu.
Ibivugwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu birumvikanisha ko ubukangurambaga ariyo nshingano yonyine umukuru w’umudugudu asigaranye, cyakora nanone niba koko bimwe mu byo yakoraga nko gutanga ibyangombwa bigomba gukorwa n’urwego rw’ akagali birongera kumvikanisha ishingiro rya bamwe bakunze kuzamura ijwi basaba ko uru rwego narwo rugomba kongererwa abakozi kuko rusanzwe rufite abakozi 2 gusa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!