Politiki

Rwanda:Ngo hari abagurisha ifu ya shisha kibondo itangirwa ubuntu ku bana-Abadepite.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe Goverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato,abadepite baravuga ko hari bamwe mu babyeyi usanga bagurisha amata ahabwa abana barwaye indwara zituruka kumirire mibi,aho kuyabaha.
Batangarije Minisitiri w’intebe kuri uyu wa kane ubwo yabagezagaho gahunda ya Guverinoma yo kurwanya imirire mibi mu bana.

Bitewe n’umubare munini w’abana bagwingira hirya no hino mu turere tugize u Rwanda ,leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya uyu mubare binyuze mu bukangurambaga bukorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kuri uyu wa kane ubwo Guverineoma y’u Rwanda yamurikiraga inteko ishingamategeko imitwe yombi gahunda mbonezamikurire y’abana bato, bamwe mu bagize inteko ishingamategeko bagaragaraje imbogamizi zidindiza iyi gahunda zirimo kuba amata n’ifu ya shisha kibondo leta igenera abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi, ababyeyi by’umwihariko abagabo bayagurisha bakajya kuyanywera inzoga nkuko byagarutsweho na Depite Mukandamage Thacienne.

Ibi kandi binashimangirwa na Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV aho mu minsi yashize yigeze gutangaza ko mu karere ka Burera yatunguwe nuko amata ya Shisha kibondo usanga acuruzwa muri za butike kandi yaragenewe gutangirwa ubuntu ku bana bagaragaweho imirire mibi.

Asubiza iki kibazo , Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yavuze ko ababyeyi b’abagabo atari bo bagomba gutungwa agatoki ko bagurisha amata y’abana gusa kuko ngo n’ababyeyi b’abagore hariho ababikora,avuga ko icyo Guverinoma ikomeje gushyiramo imbaraga ari ukwigisha ababyeyi bombi ko amata yagenewe abana bato badakwiye kuyagurisha.

Mu Rwanda hose ibipimo byatangajwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ku bufatanya n’imiryango itari iya leta yita ku mirire yerekanye ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye kubera imirire mibi bari ku kigereranyo cya 38%, Intara y’uburengerazuba ni yo igaragaramo abana benshi bagwingiye kuko bari kuri 45,9% igakurikirwa n’intara y’Amajyaruguru iri kuri 38,9%.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!