Politiki

Rwanda: NEC yemeje urutonde rw’abakandida-depite b’agateganyo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje abakandida b’agateganyo 497 bashaka guhatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yo muri Nzeri 2018 barimo babiri bigenga muri batanu batanze kandidatire.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga, Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje imibare igaragaza ko nyuma yo kwiga amadosiye y’abakandida abujuje ibyangombwa ari 497 muri 537 bashyikirije komisiyo kandidatire.

Yagize ati “Kuri ubu rero twemeje abakandida begereye 500.”

Prof Mbanda yatangaje ko mu bakandida baturutse mu mitwe ya poltiki itanu, urutonde rw’abakandida 80 batanzwe na PL, 79 baremejwe; mu ba FPR Inkotanyi 80 hemejwe 78 ; muri 65 ba PSD hemejwemo 64; mu bakandida 54 ba PS Imberakuri hemejwe 31 ; mu ba Green Party 34 hemejwe 30.

Mu cyiciro cy’abakandida bigenga, Prof Mbanda ati “Twabonye abakandida bigenga batanu, muri abo abemejwe ni babiri, abandi batatu baracyafite ibyangombwa bagomba kutugezaho.”

Mu byiciro by’abakandida bihariye, mu b’urubyiruko 32 hemejwe 27; abakandida 10 b’abafite ubumuga bose baremejwe, abakandida ku myanya igenerwa abagore 179, hemezwa 177.

Prof. Mbanda yavuze ko ibyangombwa abakandida batujuje ari bike ku buryo mu gihe cy’iminsi itanu bahawe nabo bazaba babyujuje, ku wa 6 Kanama 2018 bagatangazwa ku rutonde rwa burundu rw’abakandida.

Ibyangombwa bisabwa ni ibaruwa iherekeza dosiye, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’ubutabera cyerekana ko batafunzwe, fotokopi y’indangamuntu, fotokopi y’ikarita y’itora, amafoto abiri magufi y’amabara, bakanasinya urupapuro rwerekana ko ibyo batanze ari ukuri.

Prof Mbanda ati “Byose ni ingenzi kuko bisabwa n’itegeko ariko nta kiremereye kirimo umuntu yashaka ngo akibure.”

Mu bakandida amagana batanze kandidatire barahatanira imyanya 80 mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bazatorwamo 53 bava mu badepite rusange, 24 bahagarariye abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Uretse abakandida, Komisiyio y’Amatora yanatangaje ko Abanyarwanda biyandikishije ku ilisiti y’itora ari 7 174 188. Muri abo harimo abagabo 3 305 278 (46%), abagore ni 3 868 910 (54%). Muri abo bose urubyiruko ni 3 234 075 (45%) ariko ilisiti ntakuka izatangazwa ku wa 17 Kanama 2018.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 13 Kanama bigeze ku wa 1 Nzeri 2017.

Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspora naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.

Source: www. Igihe.com

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!