Imyidagaduro

Rwanda: Muri 2018, Nyampinga w’u Rwanda azagira ibisonga 2 aho kuba 4

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Irushanwa rwa Miss Rwanda 2018 uko rigana ku musozo ninako rirushaho gushyuha, ni nyuma y’uko abakobwa 15 basezerewe hagasigaramo 20 bazatoranywamo nyampinga uhiga abandi.

Umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane yegukanye umwanya wa mbere nka Nyampinga watowe cyane muri iki cyikiro biciye mu itora ryabereye kuri telefone aho yagize amajwi 56,500

aba bose uko ari 20 biteganyijwe ko bazakora umwiherero w’ibyumweru 2 uhereye itariki 9 gashyantare biteganyijwe ko uyu mwiherero uzabera mu karere ka Bugesera kuri La Palisse Hotel. Maze kuya 24 Gashyantare uyu mwaka aba bakobwa n’abazaba baje kubashyigikira bazateranire muri auditorium ya Kigali Convention Centre ari naho hazabera imihango yo kwambika ikamba nyampinga w’ U Rwanda 2018.

igikorwa cy’uyu mwaka kizaba gitandukanye n’ibyakibanjirije dore ko nyampinga w’uyu mwaka azagaragirwa n’ibisonga 2 gusa aho kuba 4 nkuko byari bimenyerewe

Mu bihembo azahabwa harimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800,000 buri kwezi ibi bihembo byombi bizatangwa na Cogebanque naho mubindi bihembo harimo amatiki y’indege n’ibindi bikoresho by’ubwiza azahabwa nabaterankunga batandukanye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!