Ubuzima

Rwanda: Kuboneza urubyaro biracyakomwa mu nkokora n’imyumvire

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ugereranije n’ibihugu biri muri aka karere ku bijyanye no kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho, uretse Kenya imibare iri hejuru ya 50% mu kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, mu Rwanda 50% bitabira iyi gahunda, mu gihe Tanzania ari 27%, Sudani y’epfo 33% naho Uganda ni 25%.

Gusa ngo nubwo u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro, intego ngo ni ukugabanya umubare w’abana bavuka buri mwaka kuko ukiri hejuru, nkuko bitangazwa na Dr NZABONIMPA Anicet ushinzwe ishami ry’imyororokere mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.
Avuga ko imibare igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda havuka nibura abana bangana na 2,6% by’abatuye u Rwanda, bangana n’abaturage b’akarere kamwe.

Kugeza ubu ubwiyongere bw’abaturage ni imwe mu ngingo zikunze kugarukwaho yaba ku rwego mpuzamahanga cyangwa se mu Rwanda. Gusa kugeza ubu gahunda yo kuboneza urubyaro ntago iragera kurwego rushimishije ari nayo mpamvu buri mwaka umubare w’abana bavuka ukiri hejuru, bikaba bikiri imbogamizi ku gihugu kuko nubwo abagituye biyongera, ubutaka bwo butiyongera.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!