Imyidagaduro

Rwanda: Intandaro y’isubirwamo ry’indirimbo Sheebah yari yarakoranye na Charly na Nina.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu kiganiro Livewire kinyura kuri TV1 twaganiriye na RWEMA Denis umwe mu bafasha charly na nina adusobanurira byimbitse kuntandaro y’isubirwamo ry’indirimbo aba bakobwa bari barakoranye na sheebah wo mugihugu cya Uganda.

Nyuma y’uko sheebah ashiriye ahagaragara umushinga w’indirimbo yitwa ’’embeera zo’’ yakoranye na bruce melodie, hahise hasakara indi audio y’iyi indirimbo ariko yo yumvikanamo amajwi ya charly na nina byumvikana ko yasubiwemo.

Embeera zo Sheebah yakoranye na Charly na Nina

nkuko twabitangarijwe na Rwema umwe mu bafasha bya hafi charly na nina ni uko ari bo babanje gukorana iyi ndirimbo na sheebah mu mpera z’umwaka ushize ariko ntibaza kunvikana ku gihe amashusho yayo yazafatwa,

Embeera zo Sheebah yakoranye na Bruce Melodie

iyi akaba ari nayo ntandaro y’isubirwamo ry’iyi ndirimbo ngo kuko sheebah we yifuzaga ko yajya ahagaragara mugihe cya vuba ariko charly na nina ntibabyumve kuko bo bari barahisemo ko ’’i do’’ indirimbo bakoranye na bebe cool ariyo igomba gushyirwa hanze mbere.

yanakomeje asobanura ko iki kibazo ntaho gihuriye n’itandukana ry’aba bakobwa n’uwahoze ashinzwe kurengera inyungu zabo, yagize ati ’’Muyoboke mufata nk’umuntu mukuru ndumva ibi ari ibintu by’amanyanga ntabwo yabijyamo’’ ariko akomeza ashimangira ko nta makuru ahagije abifiteho.

kuri uyu wa kabiri ni bwo charly na nina bashyize ahagaragara amajwi ndetse n’amashusho y’indirimbo ’’I do’’ bakoranye na bebe cool,

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!