Umutekano

Rwanda: Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara-Perezida KAGAME.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Perezida Kagame yabwiye abasirikare 180 bagizwe abofisiye (Sous lieutenant) ko abasirikare bategurirwa guhangana n’ibihe bidasanzwe mu gihe bibaye ngombwa, no kurwana intambara zo kurinda igihugu n’abagituye, inshingano yababwiye ko ikomeye kandi ari ingenzi.

Mu ijambo risoza aya masomo n’imyitozo, perezida Kagame yashimiye cyane ababashije kuyarangiza nubwo ngo biba bigoye cyane kandi bimara hafi umwaka, anashimira abatarayarangije ko nibura bari bafite ubwo bushake no kugerageza, ko hari ibindi bazashobora.
Yavuze ko ndetse hari ubwo abantu basoza imirimo yabo ya gisirikare batarwanye intambara. Ikigamijwe ku myitozo nk’iyi ngo ni ugutozwa kurwana intambara yashozwa ku Rwanda gusa.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugena ibyarwo, ati “Mu gihe abandi bagushojeho intambara nibwo dukoresha umutima-nama, ubushake, imyitozo twahawe, ubumenyi…hanyuma tukabirangiza uko bikwiye, ni rwo Rwanda twifuza, nizo ngabo twifuza zishobora gukora uwo murimo uko uteye kose, zikawuzuza.”
Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye abasoje amasomo, imyitozo n’amahugurwa ko akwiye kubaha imbaraga n’ubumenyi bibabashisha gusohoza inshingano zibategereje.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!