Imibereho y’abaturage

Rwanda: Inda z’imburagihe ziterwa abana bato zirahangayikishije-RWAMREC.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Inda ziterwa abana bato ni kimwe mu bibazo bihangayikishije sosiyete nyarwanda kuva ku babyeyi, abarezi ,inzego z’ubuyobozi bwite n’imiryango itari iya leta dore ko bigira ingaruka rusange ku gihugu .

Iyo uganiriye n’abaturage ndetse n’abayobozi ,Uku gutwara inda ku bana bato,babihuza n’uburangare bwa bamwe mu babyeyi cyane cyane ab’abagore bavuga ko kubera ko abagore nabo basigaye bakorera mafaranga ngo usanga barateshutse ku nshingano zo kurera abana ahubwo bakayoboka iy’akabari.

Mu gihe kandi iki kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda gikomeje gufata indi ntera ntihagaragare gahunda z’ubukangurambaga ,Umuryango w’abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC usanga ngo bifitanye isano n’ubuke bw’’abakozi ndetse n’ubushobozi bwa minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuko ngo usanga idahagarariwe mu nzego z’ibanze bityo bigatuma abayobozi b’inzego z’ibanze bahugira mu gukemura ibibazo rusange by’abaturage ntibite ku bibazo by’imbere mu muryango.

Ubu bucye bw’abakozi n’ubushobozi bwa minisiteri y’uburinganire bunagarukwaho mu kuba kibazo cy’inda ziterwa abana bato.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore Jacline kamanzi avuga ko mu nzego zose bahagarariwe avuga ko kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu abagore bahagarariwe kuri we ngo kereretse niba hakenewe ko ubunyamabanga bukuru bw’inama y’abagore bumanuka nta nemera uku guteshuka ku nshingano kwa bamwe mu babyeyi b’abagore ati ababyeyi bose barebwa n’uburere bw’abana babo .

Uretse guterwa inda ku bana b’abakobwa, amakimbirane yo mu ngo akunze kuvamo ubwicanyi mu bashakanye ni kimwe mu byugarije umuryango nyarwanda.


Yanditswe na Mbabazi Dorothy

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!