Umuco

Rwanda: Ikinyarwanda gishobora gucika burundu ku Isi – UNESCO

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco(UNESCO) igaragaza ko ikinyarwanda kiri mu ndimi 6000 zishobora kuzimira muri iki kinyejana cya 21 niba nta gikozwe.

Usibye imivugire y’ururirmi rw’Ikinyarwanda kuri benshi ngo isigaye itanoze bitewe n’impamvu zinyuranye nkuko bamwe mu Banyarwanda babibona. Bamwe bavuga ko no muri serivisi zitandukanye haba mu nzego za leta ndetse n’abikorera ngo bigoye kubona ahakoreshwa uru rurimi.

Umwe muri aba baturage yagize ati “impapuro twishyuriraho mu ma banki, impapuro zandikwaho amakosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga (Contravention), inyemezabwishyu z’imisoro(EBM) byose biri mu cyongereza, wagirango aho bikorerwa bababujije gushyiraho ururimi rwacu !"
Mugenzi we avuga ko usibye muri serivisi ngo no mu mashuri uru rurimi ruhabwa amasaha make bigatuma n’ababyiruka batarumenya ngo banarukoreshe neza.

Inteko nyarwanda y’ururimo n’umuco ivuga ko ari urukozasoni kuba mu mabanki, mu bitaro byo mu Rwanda no mu zindi serivise hakoreshwa indimi z’amahanga, ku buryo ngo hari n’abo bigora kuzihabwa mu gihe batazi izo ndimi z’amahanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi nteko, Dr VUNINGOMA James avuga ko hatangiye ubukangurambaga bwo kumenya no gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda kandi ngo hari umusaruro bigenda bitanga.

Ati “ Hari amwe mu mabanki yatangiye gukosora ziriya nyandiko ku buryo bigaragaza ko ubu bukangurambaga hari icyo bwatanze, twanaganiriye n’umujyi wa Kigali hagamijwe kureba uburyo abamanika amatangazo yamamaza bajya bashyiraho n’ikinyarwanda kandi ubona abenshi bagenda babyumva.”

Inteko y’ururimi n’umuco ntibemera ko ururimi rw’ikinyarwanda rushobora kuzimira kuko rubungabunzwe cyane. Gusa bemera ko rurimo kuvangirwa n’izindi ndimi nazo ariko zikenewe n’abanyarwanda.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeza ko izakomeza kuba icyitegererezo mu mikoreshereze y’ururimi rw’ikinyarwanda. Perezida wa Sena Bernard MAKUZA ati “ abantu bamaze kuremara mu buryo bwo kuvangavanga indimi ariko buri wese mu bagize inteko ishinga amategeko yabigiramo uruhare mu kunoza ikinyarwanda, tuzafata iya mbere mu kwirinda kuvanga ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa.”

Mu gihe tariki 21 Gashyantare ari umunsi ngarukamwaka wahariwe ururimi kavukire, imibare ya UNESCO igaragaza ko ururimi rw’ikinyarwanda rukoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 40 babarizwa mu Rwanda, Tanzania, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’ahandi hatandukanye ku isi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano