Politiki

Rwanda: Hari abanyamakuru basaba ko hasubizwaho ishuri rya GLMC.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu kiganiro cyahuje sena y’u Rwanda abanyamakuru ndetse n’abareberera itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 14 kamena 2018, mu bitekerezo bitandukanye byagitangiwemo ,hari abanyamakuru basabye ko ishuri ry’itangazamakuru rya GLMC(Great Lakes media center) abanyamakuru bari barahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ryagaruka ngo kuko ryari rifite akamaro kanini.

Icyakora mu gusubiza iki cyifuzo umuyobozi mukuru w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura Cleophas Barore yavuze ko ibisabwa n’abanyamakuru we atari ko abibona. Yashimangiye ko atari byiza ko umuntu yakora umwuga w’itangazamakuru atarawize bityo ko kuba iri shuri(GLMC) ryagaruka atabibona nk’igisubizo mu mwuga w’itangazamakuru muri iki gihe ko ahubwo hari hakwiye kurebwa uburyo abanyamakuru bajya bahabwa inyigisho zijyanye n’ibyo bifuza gukora mu itangazamakuru, ibi bikaba bishobora gukorwa n’umunyamakuru ku giti cye cyangwa igitangazamakuru

Iki gisubizo gisa n’aho kitumvikanye neza mu matwi ya bamwe mu banyamakuru bavuga ko GLMC yari ifatiye runini abanyamakuru bakifuza ko yagaruka
Imibare itangwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura , RMC, igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abanyamakuru 858 abize kaminuza bangana na 80,1% abize ayisumbuye ni 8% naho abize amashuri abanza gusa bakaba bangana na 0,1%.
Itegeko ry’itangazmakuru mu Rwanda ryasohotse muri Werurwe 2013, mu ngingo yaryo ya kabiri , rivuga ko umunyamakuru w’umwuga ari umuntu ufite ubumenyi shingiro mu by’itangazamakuru kandi akora itangazamakuru nk’umurimo we w’ibanze.

Agomba kuba kandi akora, atara inkuru, anononsora cyangwa agatangaza inkuru mu gitangazamakuru iki n’iki agamije gukwirakwiza amakuru.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET