Ubuzima

Rwanda: Hari abadakozwa gahunda yo kuboneza urubyaro-Abadepite.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugihe hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire yuko kuboneza urubyaro bireba cyane abagore n’abakobwa,bamwe mu bagize inteko ishingamategeko basanga iyi ari imbogamizi ku miryango kuko gahunda yo kuboneza urubyaro itari iy’abagore gusa ko ahubwo inareba abagabo.

Umubare munini utajyanye n’ubushobozi bw’abaturage, uri mu byatumye leta y’u Rwanda itangiza ubukangurambaga bushishikariza abaturage kubyara abo bashoboye kurera.

Gusa iyi gahunda igenda ikomwa mu nkokora n’umubare utari muto w’abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure baterwa inda z’imburagihe, bikiyongera ku bagore bagifite imyumvire yo kubyara abana benshi bagamije kwagura umuryango.
Uretse izo mpamvu zikibangamiye gahunda yo kuboneza urubyaro hari kandi n’abaturage bagifite imyumvire ko ibijyanye no kuboneza urubyaro bireba abagore kurusha abagabo.

Ubwo guverinoma y’u Rwanda yamurikiraga inteko ishingamategeko imitwe yombi gahunda mbonezamikurire y’abana bato,bamwe mu badepite bagaragaje ko kuba ntambaraga zihagije zishyirwa mu bukangurambaga ku bagabo n’abahungu ku bijyanye nuko bagomba kwirinda gutera inda nk’izo zitumvikanyweho ,ngo bikomeza kuba ikibazo ku mibereho myiza mu miryango.

Ministiri w’intebe Dr. Edouard NGIRENTE asubiza ibitekerezo byatanzwe n’abadepite yavuze ko nubwo n’ubusanzwe hakorwaga ubukangurambaga yaba kubagabo,urubyiruko n’abagore ngo hagiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga ku bagabo batarasobanukirwa ko kuboneza urubyaro bireba buri wese.

Imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare igaragaza ko Kugeza ubu u Rwanda rutuwe n’abanyarwanda basaga miliyoni 12.
Iki kigo giherutse gutangariza abasenateri ko leta y’u Rwanda nishyira imbaraga muri gahunda yo kuboneza urubyaro igakorwa uko bikwiye ,mu mwaka wa 2050 abaturage bazikuba inshuro ebyiri mu 2050, gusa ngo nibidashyirwamo ingufu hari impungenge ko bakwikuba inshuro eshatu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!