Uburezi

Rwanda: HEC yanze kugira icyo ivuga ku banyarwanda babuze "Equivalence" Y’impamyabumenyi zabo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugihe abanyarwanda bize muri kaminuza zo hanze y’u Rwanda iyo barangije basabwa kujyana impamyabumenyi zabo mu nama nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza HEC kugira ngo zihabwe agaciro kangana n’izabize mu Rwanda bimwe bita " EQUIVALENCE" Mu ndimi z’amahanga hari abagaragaza ko hashize imyaka myinshi baratanze ibisabwa byose ariko ngo bategereje ko uru rwego rubasubiza baraheba bityo bikaba bituma batabona akazi mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’uru rwego bwanze kugira icyo butangaza kuri ibi bivugwa n’aba bize hanze y’u Rwanda.

Aba banyarwanda barangije muri kaminuza zitandukanye zaba izo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’izo mu mahanga ya kure babwiye Tv na Radio One ko iyo impamyabumenyi zabo zigeze muri HEC bajya gukurikirana kugira ngo bamenye aho igisubizo cyabo kigeze ariko bagasanga nta kirazikorwaho bitandukanye n’ibyo baba bizezwa iyo bazijyanyeyo.

Aba banyarwanda bavuga ko harimo abazitanze mu mwaka wa 2016 abandi mu mwaka ushize wa 2017 ndetse hari n’abazitanze mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 ariko nta gisubizo bigeze bahabwa ahubwo ngo iyo bageze ku cyicaro cy’uru rwego babwirwa ko bagomba kuzategereza ubutumwa bugufi bugomba koherezwa muri telephone zabo,ariko kugeza ubu bakaba batarabubona.

Uku guhezwa mu gihirahiro ngo byatumye basa n’abahejwe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda kuko impamyabumenyi zabo iyi nama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza (HEC) yaziheranye nyamara bo bemeza ko batanze amakuru yose nkenerwa kuri kaminuza baba barizemo kugira ngo abe yashingirwaho bamenya niba izo kaminuza bizemo zemewe cyangwa zitemewe mu ruhando mpuzamahanga.

Kuva mu ntagiriro z’icyumweru gishize , TV na Radio One byifuje kumenya igitera iri tinda rivugwa n’aba bize muri za kaminuza zo hanze y’u Rwanda maze ku murongo wa telephone umunyamakuru wacu Alfred NTAKIRUTIMANA avugana n’umuyobozi mukuru wa HEC Dr Emmanuel Muvunyi ,amusaba kumwoherereza ubutumwa bugufi bukubiyemo amakuru akeneye ,umunyamakuru arabikora ,amaze kubusoma yasabye ko umunyamakuru yajya ku biro by’uru rwego ngo ahabwe ayo makuru imbonankubone ,ahageze amubuza kumufata amajwi n’amashusho bityo umunyamakuru ahera mu gihirahiro ubwo hari kuwa Gatatu tariki ya 22 Kanama 2018 kugeza uyu munsi uru rwego rukaba rwirinze kugira icyo rutangaza.

Aba bize hanze y’u Rwanda bavuga ko hari amahirwe menshi yagiye abacika yo kubona akazi kuko nta munyarwanda wabona akazi mu Rwanda afite impamyabumenyi yavanye muri kaminuza yo hanze itarahawe agaciro kangana n’izabize mu Rwanda aribyo bita "EQUIVALENCE"

Ibitekerezo: 1

  • Sha ibibera muri HEC Birababje cyane ngewe maze imyaka igera kuri itandatu , nabuze uko mbingenza mbonye nta kundi nemera akaje gusa ndakeka ko atari system yigihugu cyacu ahubwo ari abantu kugiti cyabo nkaba numva leta yagakwiye kujya ikora ubugenzuzi kiko hano hanze abantu bararengana bakabura nubarenganura. Bikaba byatuma abantu bavuga igihugu cyabo nabi kandi nyamara ikibazo atari igihugu ahubwo ari umuntu umwe cyangwa babiri bishe system.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!