Politiki

Rwanda: Green Party na PS-Imberakuri yatsindiye imyanya mu Nteko.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bwa mbere Ishyaka Green Party na PS -Imberakuri zabonye amajwi 5% aziha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho buri rimwe ryegukanye imyanya ibiri muri 53 yahatanirwaga n’amashyaka n’abakandida bigenga.

Nyuma y’ibarura ry’amajwi yose, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nawo mu matora y’Abadepite,wakomeje kuza ku isonga n’amajwi y’agateganyo 74%.

Bivuze ko yegukanye intebe 40 muri 53. Green Party na PS Imberakuri nk’amashyaka atavuga rumwe na leta buri ryose ribona amajwi 5%.

Aya mashyaka abiri yabonye 5% bwa mbere, Prof Mbanda yahise atangaza ko buri ryose ryabonye intebe ebyiri, ebyiri mu Nteko. PL yabonye imyanya 4, PSD ibona imyanya 5.

Abakandida bigenga nta n’umwe wigeze ageza amajwi 5% akenewe kugira ngo bicare mu Nteko.

Byari ku nshuro ya mbere Ishyaka Green Party ryitabiriye amatora y’Abadepite ariko ryari mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu, aho umukandida waryo Dr Frank Habineza yabonye amajwi 0.48%.

Umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza ubimburira abandi ku rutonde rw’abakandida, agakurikirwa n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude, ni bo babaye Abadepite.

Ishyaka PS Imberakuri ryari ryatsinzwe ayo mu 2013 ariko kuri iyi nshuro ribonye imyanya mu Nteko, aho Perezida waryo Mukabunani Christine na Niyorurema Jean Rene, ari bo bazarihagararira mu Nteko.

Abadepite 53 batsindiye imyanya mu nteko ishingamategeko baturutse mu mitwe ya Politiki, bariyongeraho babiri batorewe guhagararira urubyiruko ari bo; Kamanzi Erneste na Maniriho Clarisse ndetse na Mussolini Eugene uzahagararira abafite ubumuga n’abandi 24 bazahagararira abagore muri buri Ntara,bose hamwe babe 80.

Isooko: Igihe.com

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET