Politiki

Rwanda: Bimwe mu bibazo bica mu itangazamakuru bibangamiye imiyoborere myiza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ruswa muri gahunda z’ubudehe: Hirya no hino mu Rwanda ni kenshi mu itangazamakuru havugwa ruswa ihabwa abayobozi kugira ngo bahe abaturage ibyo leta iba yabemereye ku buntu nka Gahunda ya Girinka(Ikiziriko),gushyirwa ku rutonde rw’abagenerwa amafaranga y’ingoboka (Direct support) n’ibindi.

Ruswa mu myubakire: Mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage ,leta y’u Rwanda yatekereje ko nta muturage ukwiye gutura ahantu hashyira ubuzima bwe mu kaga(Amanegeka) bityo abatuye mu manegeka batishoboye bamwe leta irabimura, abishoboye na bo bakiyimura bagatura ahabugenewe hakurikijwe igishushanyo mbonera. Hari bamwe mu baturage bagowe no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera bakubaka badafite ibyangombwa bakingiwe ikibaba n’inzego z’ibanze bitewe nuko hari ruswa baba bazihaye.Ibi byagiye bikurura amakimbirane hagati y’ubuyobozi n’abaturage kuko hari igihe wasangaga hari abaturage basenyewe inzu abandi ntibasenyerwe kandi bose barubatse badafite ibyangombwa.

Imitangire y’akazi: Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri ifite umurimo mu nshingano zayo yashyizeho uburyo buciye mu mucyo bw’imitangire y’akazi haba mu nzego z’ibanze ndetse no mu nzego zisumbuye aho imyanya ikeneye abakozi ishyirwa ku isoko igapiganirwa utsinze akaba ariwe uhabwa akazi. Gusa biracyari ikibazo gikomeye mu nzego nyinshi za leta (dushingiye ku byo duhura na byo mu itangazamakuru) aho usanga hari abakoresha ruswa z’ubwoko butandukanye (Amafaranga,Impano cg se Igitsina) bityo bagahabwa akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyiyongera kuri iyo ruswa yavuzwe haruguru ni icyenewabo n’ikimenyane na byo bibangamiye imitangire y’akazi n’imiyoborere myiza muri rusange.

Kwirengagiza ibibazo by’abaturage : Hirya no hino mu Rwanda hari bamwe mu baturage batacyizera inzego z’ubuyobozi bwite bwa leta ahubwo bakumva ko ibibazo byabo babitura itangazamakuru bitewe n’impamvu nyinshi zikurikira : Zimwe mu nzego z’ubuyobozi zihererekanya ibibazo by’abaturage kugeza ubwo abaturage barambirwa bidakemuwe (Bureaucracy),Abaturage bishimira ko iyo bavuganye n’itangazamakuru ibibazo byabo bikemurwa vuba kandi byari bimaze igihe kirekire byaraburiwe ibisubizo,ikindi nuko hari bamwe mu bayobozi batita ku nshingano zabo ndetse umuntu akaba atabura kuvuga ko hari abafata inshingano zabo(Inzego za Leta) bakazitiranya n’ibigo byabo bwite(Imvugo ubwatsi bwa njye).

Iterabwoba ku baturage& Itangazamakuru:Indi mbogamizi ibangamiye imiyoborere myiza muri iki gihe ni iterabwoba risigaye rishyirwa ku baturage baba bagaragaje ibitagenda mu duce batuyemo bityo ugasanga babirenganiramo. Bamwe mu bo duhura na bo nk’itangazamakuru mu buzima busanzwe bwa buri munsi ,batubwira ko hari abatanga amakuru y’ibitagenda ugasanga bibaviriyemo ingaruka mbi zo guhezwa kuri gahunda za leta zirimo kwimwa ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) bugenerwa abatishoboye ,Girinka ,amafaranga y’ingoboka n’ibindi bitandukanye bacyurirwa ko babibaza Itangazamakuru bahaye amakuru y’ibitagenda. Ikiyongera kuri ibyo kandi hari n’abatanga amakuru nk’ayo ntibongere guhabwa zimwe muri serivisi zirimo ibyangombwa bitangwa mu nzego z’ibanze.

Imitangire y’ingurane & Indishyi: Ni kenshi abaturage basiragira mu nzego z’ubuyobozi basaba ingurane cyangwa indishyi z’imitungo yabo yangizwa n’abakora ibikorwa remezo bitandukanye ariko amaso agahera mu kirere. Ibi babihuza nuko hari abayobozi batubahiriza amategeko kuko Nk’itegeko ry’ingurane ryasohotse mu mwaka wa 2015 riteganya ko umushoramari cg leta itemerewe gutangira ibikorwa itaraha ingurane yatanzwe mu igenagaciro ry’imitungo y’abaturage ,dore ko nyuma y’iminsi 120 babaze ntihatangwe ingurane amasezerano aseswa cg hakabaho kumvikana hagati y’umuturage n’uwamubariye.
Kimwe n’ibindi bibazo byose twakomojeho muri iki cyegeranyo,biri mu bikunze guca mu itangazamakuru ku buryo nta gikozwe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ,Urwego rw’imiyoborere n’izindi nzego zaba zigosorera mu rucaca dore ko gahunda za leta zose ziba zateguwe (zanditse) neza ariko hakabura ishyirwa mu bikorwa.

Byakusanyijwe na Olivier NGABIRANO

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!