Imibereho y’abaturage

Rwanda: Benshi ntibarasobanukirwa itegeko ryo gutwika imirambo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage bo mubice bitandukanye by’igihugu bagaragaza imbogamizi bahura nazo mu guhushyingura ababo bitabye Imana harimo,
kuba amarimbi bashyinguramo agenda yuzura bakagaruka no ku mikoro make nayo bavuga ko ari inzitizi.

Nyamara kuva mu mwaka wa 2015 hashyizweho iteka rya minisitiri w’umuco na siporo rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu.
Nubwo bamwe mu baturage bo bavuga ko ibi bihabanye n’umuco, hakaba n’abavuga ko bitajyanye n’imyemerere yabo, gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko uwapfuye atagaruka ngo kuba bamutwika cg bamushyingura uko bisanzwe ngo ntacyo bitwaye ahubwo bakibaza aho basanga iyo serivisi yo gutwika imirambo.

KARAMBIZI Oleg Olivier umujynama wa minisitiri w’umuco na siporo avuga ko iryo teka rya minisitiri w’umuco na siporo ryo kuwa 16/07/ 2015 ryagiyeho mu rwego rwo kubungabubunga ubutaka bwagurirwaho amarimbi kandi bifata imyaka 20 kugira ngo ahashinguye hongere gukoreshwa,ariko kandi ngo hari n’abanyamahanga bari mu gihugu bashyingura batwitse imirambo bitewe n’umuco waho baturuka bityo ngo bakarengerwa n’iryo teka.

gusa ariko avuga mu batanga servise zo gushyingura naho wasanga hari n’iyo gutwika imirambo.
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’irimbi rya Rusororo
NKUSI Anselme ngo imbogamizi bafite mu gutangiza iyo serivisi n’ uko ibyo gutwika imirambo bitarajya mu muco w’abanyarwanda kuko kuva iryo teka ryajyaho kugeza ubu ntawurabagana ababaza iyo serivisi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!