Politiki

Rwanda: Aho guhabwa indangamuntu impunzi zahawe indangampunzi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Kanama 2018 ,Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri ministere y’Imicungire y‘Ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR,bafunguye ku mugaragaro igikorwa cyo guha impunzi zo mu Rwanda amakarita aziranga azwi nk’indangampunzi.

Ni igikorwa cyafunguriwe mu karere ka Kicukiro aho impunzi zose zo mu Rwanda zigiye guhabwa amakarita aziranga bise “Indangampunzi” azajya afasha leta y’u Rwanda kumenya umubare w’impunzi yakiriye bityo bikayifasha kuzigezaho serivisi za ngombwa.
Uhagarariye impunzi zituye mu mujyi wa Kigali Patrice Ntadohoka avuga ko izi ndangampunzi zije ari igisubizo kuri bo ngo dore ko hari byinshi btahabwaga bitewe no kutagira iyo karita.

Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza Jeanne d’Arc De bonheur avuga ko aya makarita ndangampunzi azafasha impunzi kugira uburenganzira busesuye kuri byinshi zakumirwagaho nko kubona akazi,gufunguza amakonti muri banki n’ibindi.

Ahmed Baba Fall uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kumpunzi mu Rwanda.avuga ko aya makarita ndangampunzi azafasha guteza imbere imibereho myiza y’impunzi binyuze muri service zizajya zibona zitari zisanzwe zibona.

Guha impunzi zituye mu Rwanda amakarita ndangampunzi biri mumihigo u Rwanda rwahigiye mu nama y’abayobozi kubijyanye n’impunzi yabereye I New York mu 2016 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga ayo makarita impunzi zigera ku 2.761 zituye mu mujyi wa Kigali ni zo zayabonye ,iki gikorwa kikaba kizakomereza no mu bindi bice by’igihugu.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET