Politiki

Rwanda : Abanyamakuru baracyafite imbogamizi zo kubona amakuru.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugihe taliki ya 03 Gicurasi buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda baravuga ko bagihura n’imbogamizi mu kazi kabo, zibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Yanditswe na GAKAYIRE Raymond

Nubwo hashyizweho itegeko riha buri wese uburenganzira bwo kubona amakuru si ko buri gihe byorohera umunyamakuru kuyabona.

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko bagihura n’imbogamizi mu kazi kabo zibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru bemererwa n’itegeko.

Muri izo ngo hari izishingiye ku baturage ubwabo, nko kwaka abanyamakuru amafaranga kugira ngo babahe amakuru, hakaba n’abanga gutanga amakuru ngo batagaragara mu itangazamakuru.

Ku rundi ruhande ngo haracyarimo imbogamizi mu kubona amakuru kuri bamwe mu bayobozi,aho usanga baha umunyamakuru gahunda zitarangira bagamije kumunaniza kugira ngo ayo makuru ayihorere. Hari na bamwe mu baturage batinya gutanga amakuru bitewe nuko iyo batanze amakuru atishimiwe na bamwe mu bayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze ngo ahanini usanga bahura n’ibibazo birimo kudahabwa serivisi uko bikwiye.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere Gerald MBANDA avuga ko nubwo hari aho ibi bikigaragara ngo hari intambwe nini imaze guterwa ndetse ngo n’abatarasobanukirwa n’iby’itegeko ryo gutanga no guhabwa amakuru bakomeje kubibakangarira.

Itegeko riha buri iwese uburenganzira bwo kubona amakuru ryagiyeho mu mwaka wa 2013, nyuma y’ivugururwa ry’itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru. Iri tegeko riha ububasha urwego rw’umuvunyi bwo kuryubahiriza no kurirengera.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!